Rwanda: Icyorezo cy’Indwara y’uburondwe n’ubuganga gikomeje kwica amatungo!!!!

Ikibazo k’ndwara z’uburondwe n’ubuganga kimaze kuba ingora bahizi mu Rwanda. Byagaragaye ko imiti irimo gukoreshwa kuvura izo ndwara atariyo. Kubera izo mpamvu hari Farumasi zafungiwe imiryango kubera iyo miti zirimo zicuruza.

Umuntu yakwibaza icyo ikigo gishinzwe ubugenzuzi RAB cyarimo gikora igihe iyo miti yinJiye mu gihugu. Ariko reka twoye kwirengangiza kuko nayo ikorwamo n’abo mu gatsiko ka Kagame bakurura bishyirira mu mifuka yabo. Nacyo cyamunzwe na ruswa, wasanga ari muri ubwo buryo iyo miti yinjiye. Nibatabare vuba na bwangu bitabaye ibyo bwaki irajya yamara abana b’abanyarwanda. Hehe no kubona amata. Abakunda akaboga nabo basubize amerwe mw’isaho!