Rwanda Day igiye nka nyomberi none leta ya Kagame yadukanye irindi tekinika ryo gushuka inpunzi zayihunze

Leta ya Kagame nyuma y’uko ibonye ko itekinika ryayo ryo gukururira abantu mucyo yise Rwanda Day nta musaruro,cyane ko burya abenshi muri Rwanda Day baba ari abaturutse mu Rwanda kandi bazanywe nkaho ari kungufu,kuko batoranywa kandi bagategekwa kwirihira ibizabagendaho byose,ikindi kandi byitabirwa n’abigize inkomamashyi za Kagame zizwi ku izina “intore”

Ubu bahinduye umuvuno ngo barebe ko babona n’impunzi n’abandi banyarwanda bikorera utwabo baba mu mahanga babakuruje ibitaramo by’imiziki. Mutekereze namwe kuba hari ibigo byabaye bifunze imiryango kubera kubura ibyo kugaburira abanyeshuri,hari abakozi bamaze amezi 6 badahembwa, Leta igategura ibitamo byo kuzenguruka isi ! Ngaho muri Mozambique-Zambia-Congo Brazzaville-Kenya-Ububiligi-Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu-Ubwongereza-Canada-Leta zunze ubumwe z’Amerika no muri Australia.!!!! Muratekereza ko ari impuhwe?

Usibye no kuba ari amayeri yo kuba banyanyagiza za DMI,amarozi nibindi…ni n’uburyo bwo kubona amasura y’abanyarwanda bahunze,kuko baba bafotora banafata amashusho,bakaba babyifashisha mu guhiga abantu cg kubagambanira mu bihugu batuyemo!

Munyarwanda mwumva ko muri impunzi koko,mwibagiwe uwabaciye mu rwababyaye? Mwibagiwe imbaraga amaze iminsi akoresha ngo muhagarikirwe ubuhunzi? Mwibagiwe bagenzi banyu ahitana hirya no hino aho bamuhungiye? Izo mpuhwe zo kuza kubataramira azikuye he? Aho wenda mwaba aka “Mutimamuke wo mu rutiba?”

Ejobundi Ambassade y’u Rwanda muri Mozambique yakubise igihwereye mu bikorwa yari yateguye byo kwibuka,nkuko byitabiriwe n’abantu bake cyane bigatuma banabikora umunsi umwe mugihe hari hateganyijwe ibiri,twizere ko i Maputo kuri uyu wa 24 Kamena ariko muzongera kubigenza. Erega ni n’uburyo bwiza bwo kumwereka ko mutishimiye ibikorwa bye! Yice impunzi i Kiziba aze kubyinira izo muri Mozambique, Lusaka n’ahandi!!!

Murarye muri menge!!!

By Dieudonne Ngoga