Rukundo Jean Baptiste arusubiza Umumararungu Vestine wanditse inkuru kuri Akishuli Abdallah

UTAZI AKISHULI YABAZA PADIRI NAHIMANA.
Ndi umusomyi n umukunzi wa Rugali,ntuye mu Bufaransa.Iyi nyandiko yuzuyemo ibinyoma kandi ibyiza ni uko ikinyamakuru twizera nka Rugali cyajya cyandika ukuri.

Icyambere mugihe Akishuli yabaga Mayotte nanjye nari ndi muri icyo kirwa.Nta muntu witwa ariya mazina wabaga Mayotte muri icyo gihe.Abanyarwanda bose babaye Mayotte muri kiriya gihe bari baziranye bose.Vestine wari Mayotte icyo gihe ntago ririya zina rya kinyarwanda ari irye.

Ikindi ni uko Akishuli atigeze yinginga Viateur wayoboraga impunzi kugirango amusimbure.Twese abanyarwanda twateraniye muri stade yitwa Cavani aho Mayotte ari kucyumweru nyuma ya sasita kugira ngo dutore komite iyobora impunzi yari gusimbura iyari icyuye igihe ya Viateur.Abakandida bose ndabibuka.Habonetse umuntu umwe wiyamariza umwana wa Perezida,aba ari nawe utorwa.Uwo ni Akishuli watowe.Ntanubwo yari aziranye na Viateur kuko njye narinziranye bihagije na Viateur.Twatoye tuzamura ukuboko amajwi yabazwe na Isaac papa wa King James.

Iyo komite yatangiranye n ibibazo byingutu birimo gusabira imfashanyo impunzi muri ministere izishinzwe.Iyo mfashanyo yaje kuza ari nkibihumbi 45 birengaho gato by amayero.Iyo komite na association bita Solidarite Mayotte bananiwe kumvikana kubirebana n uburyo amafaranga azahabwa impunzi.Iyo association yashakaga kuziha make cyane andi ngo ikayabikira abazaza nyuma bazwi umubare cg igihe bazazira.Ibibazo hagati ya Akishuli na perezida wa Solidarite Mayotte w umufaransa kazi byatangiriye aho.Uwo muzungukazi yamanitse itangazo ahamagarira impunzi kwibasira iyo komite yazo ngo niyo ituma zidahabwa amafaranga.Byaje gukomeza impunzi zikora imyigaragambyo yamaze iminsi zikambitse ku kiriziya zamagana ibiryo byarengeje igohe ngo zahabwaga.Iyo myigaragambyo yayobowe na Akishuli perezida w impunzi.

Akishuli ntaho ahuriye no gufungwa kwa Capitaine Simbikangwa .Uyu mugabo yari atuye Kaweni yigendera mu kagare k abamugaye.FPR yaramuhigaga cyane.Abafaransa banze kumuha ibyangomba by impunzi ariko ntibanamuha u Rwanda.Yaje rero gukora ikosa rikomeye ryatumye avugwa cyane mu binyamakuru na Televiziyo zo muri Mayotte no mu Bufaransa bwose.Polisi y ubufaransa yamufashe akorera abanya Comores ibyangombwa by ibicurano byo gutura mu Bufaransa.Bamusanganye computer irimo logiciel ikora ibyo bintu bamusangana za cachet nyinshyi,amafaranga menshi mu rugo aho yabaga Kaweni muri Mayotte.Bahise bamufunga bituma na dossier yo mu Rwanda ibyuka bahita bamukura Mayotte bajya kufungira i Paris.Ibyo nta ruhare Akishuli yabigizemo.

Abantu bose babaye Mayotte ndetse n uriya Viateur wasimbuwe na Akishuli bakwemeza ko ibi nanditse ari ukuri.

Umusomyi wa Rugali.
Rukundo Jean Baptiste