Rucagu yamye acinya inkoro none arakataje ageze n’aho abyinirira Kagame

Abantu nka Rucagu ntibabura muri leta zose. Rucagu yamye acinya inkoro none arakataje ageze n’aho abyinirira Kagame. Ibyiza amutaka ntibigira uko bingana mbese n’Imana y’u Rwanda kuri Rucagu. Ati niwe wabohoye u Rwanda, niwe ugejeje u Rwanda aho rugeze ubu ngo ni nawe uzi aho rugana. Kagame se ni Imana ku buryo azi aho rugana? Uruzi iyo byibura avuga ko ashaka ko rugana aho yifuza kandi nabwo ntazi ko ruzagerayo. Iyo umuntu ahakirizwa avuga ibya mva he nanjya he.

Rucagu ati Kagame yakuye abanyarwanda mu bukene bwari bwarabaye karande. Icyo ashaka Intore nkuru Kagame ikimuhe. Rucagu yiyibagije abanyarwanda barimo bicwa n’inzara impande zose z’u Rwanda. Ubwo se bicwa n’inzara kandi baravuye mu bukene? Rucagu ati Intore nkuru Kagame yazanye iterambere mu Rwanda! Uruzi iyo aza kuba amafaranga yubakishije Convetion center aza kuyubakisha ibitaro by’ikitegererezo ku buryo nawe yari guhagarika ingendo akora ajya gushaka ubuvuzi muri za Burayi n’Amerika?

Rucagu ati “nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose. Ngiyo Mana ya Rucagu – Intore nkuru Kagame!!!