Rubavu: Abubaka umudugudu w’ikitegererezo bamaze amezi 3 badahembwa

Muri gahunda yo kuvanama abatishoboye mu manegeka bagatuzwa neza bagatera imbere Leta iri kubaka imidugudu y’ikitegererezo ahanyuranye mu gihugu, hamwe yaratashywe. Aho uyu mudugudu uri kubakwa mu murenge wa Nyundo Akagari ka Bahimba abari kuwubaka bavuga ko bamaze amezi atatu badahembwa.

Abari kubaka uyu mudugudu bamaze amezi atatu badahembwa nk’uko babivuga
Abari kubaka uyu mudugudu bamaze amezi atatu badahembwa nk’uko babivuga

Ugeze aho bari kuwubaka usanga imirimo ikomeje kuko iri no kugana kumusozo, gusa abari mukazi bavuga ko bamaze amezi atatu badahembwa, ngo bababwira ko ikibazo kiri hejuru, aho nabo batazi.

Umwe muri aba bakozi yatubwiye ko bari barijejwe kujya bahembwa buri minsi 15, ariko avuga ko kugeza ubu yahembwe 30 000Frw mu bihumbi 80 amaze gukorera.

Mugenzi we nawe utifuje gutangazwa amazina ati “uyu mudugudu waduteye ubukene, ibyo twateganyaga kuwukuramo ntabyo twabonye, inzara yaratwishe, amadeni ni yose umuntu agenda anyura izindi nzira ngo batamwambura ibikoresho kubera amadeni.”

Peragie, umwe mu babyeyi ukora kuri uyu mudugudu avuga ko biri kumugora cyane kubonera abana icyo kurya kubera kudahembwa.

Ati “{ubwo baheruka kubahemba} Baduhaye amafaranga ari uko twagiye k’Umurenge, baduhaye imibyizi itanu niyo waba ufitemo icumi. Iyo mutuel bavuga tuzayitanga tuyivanye he niba na ducye umuntu akoreye ataduhawe?”

Uwitwa Alphonse twasanze ari mu bayoboye imirimo kuri uyu mudugudu ntiyifuje kugira icyo abwira Umuseke, mu magambo macye yavuze ko bahembwa, ati “niba badahembwa se kuki bagaruka ku kazi?”

Kutishyurwa byabateye ubukene n’imyenda ku buryo bagenda bububa
Kutishyurwa byabateye ubukene n’imyenda ku buryo bagenda bububa

Janvier Murenzi uyobora Akarere ka Rubavu by’agateganyo avuga ko atari azi iki kibazo ariko bagiye kugisuzuma.

Ati “icyo ni ikintu twasuzuma kuko hari n’abahebwe uyu musi, ntituramenya abatarahebwe n’ubwo hari abatubwiye ko bagize ikibazo cy’amakonti ubwo uwaba atarahebwa rero yabimenyesha ubuyobozi agafashwa”

Uyu mudugudu uzubakwa mu byiciro bibiri icyiciro cya mbere kigizwe n’inzu zo guturamo kiragana ku umusozo, ikiciro cya kabiri kizaba kigizwe n’amashuri, agakiriro ni isoko. Uyu mudugudu uzuzura utwaye miliyari imwe na miriyoni magana atandatu y’u Rwanda.

Uyu mudugudu uri hafi kuzura ukazatuzwamo abatishoboye
Uyu mudugudu uri hafi kuzura ukazatuzwamo abatishoboye

Alain K. KAGAME
UMUSEKE.RW/Rubavu