REKA MBWIRE ABANYARWANDA N’ABANYARWANDAKAZI KO PEREZIDA KAGAME N’AGATSIKO KE BADAKUNDA U RWANDA.

Ubuyobozi bwa Kagame n’agatsiko ke bumeze nka ka gasimba kitwa ikinyamushongo. Iyo icyo kinyamushongo gisohotse mu gikonoshwa cyacyo kigenda gisiga umwanda aho kinyura hose, ariko ntikibibona kubera ubwenge bwacyo.

Ingero zifatika:

– Muzarebe imikorere y’ubutabera bwo mu Rwanda, uburyo bukora nk’ikimashini cya FPR ikoresha yikiza abo itavuga rumwe nabo.

– Murebe ibibazo Kagame na FPR ye bateje mu rwego rw’ububanyi n’amahanga abantu bakicwa mu gihugu imbere no mu karere u Rwanda ruherereyemo maze abandi bagahinduka impunzi.

– Mu bijyanye n’uburezi ni agahomamunwa. Ibintu byarazambye na Minisitiri w’Intebe aherutse kubivuga. Usanga nta reme ry’uburezi. Ujya kumva ukumva ngo Kagame akuyeho igifaransa mu mashuri yo mu Rwanda ngo kuko abafaransa babyukije iperereza ku wahanuye indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana. Mu kandi kanya abongereza basohora Inkuru Yabuze Kibara “UNTOLD STORY,” Kagame ati nimusubize porogaramu z’uburezi mu gifaransa. Ibi akaba ari agatereranzamba n’ikimwaro ku mukuru w’igihugu.

– Mu buvuzi Leta y’u Rwanda igira itya igatekinika amaraporo ngo abaturage 100% bishyuye mutuelle de santé. Mu kandi kanya wagera mu bitaro hirya no hino mu gihugu ugasanga ibitaro byafashe bugwate abarwayi n’abarwaza babuze amafaranga yo kwishyura serivise zitangwa n’ibitaro yewe ngo habe na mutuelle de santé bafite. Nkubu mu bitaro bikuru by’Akarere ka Rubavu no mu bitaro bikuru bya Kigali CHUK haravugwa umubare munini w’abaturage bafungiwemo bamwe babazwe ibitaro bibangira gutaha iwabo mu ngo kubera kubura ubwishyu. Nyamara nubwo bimeze bityo, Perezida Kagame yirirwa asesagura umutungo w’igihugu hirya no hino ku isi mu ngendo zidafite akamaro aho usanga urugendo rwe rumwe rutwara akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni maganabiri (200.000.000 frs). Ugasanga Kagame arimo aratanga ibikombe by’umupira w’amaguru (Kagame Cup = US$60,000 mu manyarwanda ahwanye na frs 51,000,000), agenda mu mamodoka ahenze we n’umuryango we mu gihe abaturage babuze uburyo bivuza kubera ubukene.

– Uburenganzira ku bantu n’imitungo yabo ntibubaho. Ibintu byose ni ibya FPR gusa. Usanga abahinzi bakorera ibifi binini byo muri FPR ku buryo bo ntacyo baramura. Nkubu hashyizweho amakusanyirizo y’imisaruro. Mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri bashyizemo amakusanyirizo y’ibirayi ariko asanga abaturage b’abahinzi batabaza kubera umusaruro wabo batagiramo uruhare mu kuwurya, mu kuwuhunika no mu kuwugurisha. Hashyizwe ho amakusanyirizo ahagarikiwe n’abakozi ba FPR cyane cyane ku gihingwa cy’ibirayi kuko nta muhinzi ushobora kugurisha umusaruro we uwo ashaka nuko ashaka, ahubwo abo bakozi ba FPR nibo bishyiriraho igiciro ku kilo maze umihinzi bakamugenera amafaranga mirongo itandatu (60 frs) ku kilo naho bo bakigurishiriza ku mafaranga magana atatu (300 frs) ku kilo. I Musanze kuri uyu wa 6/12/2017 abaturage b’abahinzi bashize ubwoba babaza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka akarengane kabo nuko minisitiri abonyeko ibanga rya FPR ryatahuwe kubera uhagarariye ayo makusanyirizo y’ibirayi ariwe Serushago yamennye ibanga ku biciro muri ako kanya ahita atabwa muri yombi. Abaturage basigaye bibaza ibi bibazo: Ese amakusanyirizo y’imisaruro akuweho? None akarengane k’umuhinzi ku musaruro we kazakemuka gute?

U Rwanda ruyobowe mu buryo bwa gicancuro n’iterabwoba rihanitse ku buryo nta bwinyagamburo buhari. Kubera amarorerwa FPR Inkotanyi yirirwa ikorera imbaga y’abanyarwanda, yabujije imyigaragambyo mu gihugu hose. Ariko igihe kizagera.

Jean Rukika