Prof Kambanda aranyomoza Mukuralinda ndetse akerekana uburyo Mujawayezu yabaye umutangabuhamya wakoreshejwe mu gufungisha INTWARI yacu Victoire Ingabire

Prof Charles Kambanda umwe mu banyamategeko batuye muri Amerika yasubije Alain Mukuralinda ku bibazo yari yabajije umwe mu bantu bari bahanganye ku rubuga rwa Facebook.

Hasi aha muri busome Ibyo Alain Mukuralinda yanditse: 

By Alain Mukuralinda:

Wiriweho

Sinakurenganya kuba Spéciose umwita « umutangabuhamya» kuko ni uko ubyumva ! Nako ni ko amabwire akubwira nawe ukayemera utyo!

Ariko reka nkwibarize gato cyane. Ko MUJAWAYEZU

1. Atigeze abazwa n’ubugenzacyaha bw’u Rwanda

2. Atigeze abazwa n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda

3. Atigeze abazwa n’umucamanza n’umwe w’i Rwanda

4. Atigeze atanga ubuhamya imbere y’inkiko z’u Rwanda

5. Ko yabajijwe gusa n’ubugenzacyaha bw’UBUHOLANDI bumaze kumusaka bwarangiza bukatwoherereza inyandiko mvugo ze

WASOBANURIRA ABAKWUMVISE BOSE AHO UHERA WITA SPECIOSE « umutangabuhamya wacu kandi nta rwego na rumwe rw’ubutabera bw’u Rwanda yigeze abonana narwo ? »

Ya DMI uvuga se yaba yarategetse ubutabera bw’Ubuholandi kubaza Spéciose ku gahato?

Nushobora kubisobanura bikumvikana, ndemera ko ibyo uvuga atari inkuru mbarirano!

Hanyuma hasi aha muri busome igisubizo cya Prof Charles Kambanda asubiza Ibyo Alain Mukuralinda yari yanditse hejuru:

My RESPONSE:

Bwana Alain Mukuralinda, kuba umutangabuhamya murubanza ntabwo bisaba kuba uhari physically murukiko.

Iyo inyandikonvugo y’umuntu X igaragaye murubanza, uyo muntu aba umutangabuhamya muri urwo rubanza. Difference iba ihari nukwo uy’umutangabuhamya, kubera impanvu zitandukanye kandi zemewe, ntabwo yashoboye kugaragara murubanza physically ariko ubuhamya bwe bwageze murukiko.

Kuba umutangabuhamya bitandukanye nukwo ubuhamya bwatanzwe bwemewe cyangwa bwahawe agakiro gakomeye murubanza.

Bityo rero, niba point yawe 5 hejuru ari ukuri, kandi niwowe ubyevugiye, ibindi byose uvuzeko uriya mudam ntabwo yageze atanga ubuhamya muri ruriya rubanza ntabwo ari ukuri. Si byo?

After sometime, I wrote:

Reka tugerageze kubyunva musubiza ibibazo bikurikira, bwana Alain Mukuralinda:

1. Inyandikonvugo yuriya mudamu yagaragaye murubanza rwa Ingabire.
Yes or No?

2. Niba inyandikonvugo ye yagaragaye muri ruriya rubanza, uriya mudam yari umutangabuhamya murubanza.

Yes or No?

His response:

1. Inyandikonvugo yuriya mudamu yagaragaye murubanza rwa Ingabire.
Yes or No?

YEGO

2. Niba inyandikonvugo ye yagaragaye muri ruriya rubanza, uriya mudam yari umutangabuhamya murubanza.

Yes or No?

YEGO

I WROTE:
Biroroshe cyane.
1. Uriya mudamu yatanze ubuhamya murubanza.

2. Ntabwo yari umutangabuhamya w’uregwa kandi ntabwo yahamagajwe nurukimo kurufasha kubirebana namategeko

Therefore

3. Uriya mudamu yari umutangabuhamya w’ubushinjacyaha kandi yatumijwe n’ubushinjacyaha ( binyuze munyandikonvugo ye)

Case closed