PAUL KAGAME AFITE UMUGAMBI WO GUSENYA IMIRYANGO YOSE IBIHUGU BY’AFRICA BYIBUMBIYEMO

1.Paul Kagame mu mugambi wo gusenya imiryango ihuza ibihugu bya Africa yibumbiyemo
a.Nkuko twagiye tubyumvana abantu batari bakeya umugambi wa Paul Kagame ni uwo guca intege abantu bibumbiye muri imwe mu miryango y’ubucuruzi muri Afurika.
b.Kagame abwira abandi bakuru b’ibihugu ko ntacyo bazageraho nibakomeza kwibumbira muriyo miryango.
c.Inkunga ibihugu bikomeye biduha nizo zituma ntacyo dushobora kugeraho.
d.Louise Mushikiwabo ntacyo atazakora kugirango agere muri OIF.

2.Depite Nkusi ntazongera kugaragara muri PAC ahata abayobozi ibibazo.
a.PDC yavuye mu bufatanye na FPR-Inkotanyi mu matora y’abadepite hinjiramo PSP na UDPR.
b.Urutonde rw’abadepite ba FPR rwahawe umugisha na Paul Kagame.
c.Urutonde rw’abadepite ba PSD rwagiye ahagaragara.
d.Ese Depite Nkusi yirukanywe cyangwa agiye kujya mu zabukuru?

3.Leta y’agatsiko niyo icuruza ibiyobyabwenge mu Rwanda.
a.Abaturage bazi neza abantu bacuruza ibiyobyabwange.
b.Abaturage baraterwa ubwoba mu gihe baba batanze amakuru.
c.Abaturage bafite inzara ntabwo aribo bacuruza ibiyobyabwenge.
d.Paul Kagame aherutse kuvuga ko nawe azi inzira babicishamo babizana mu Rwanda.

4.Abantu batari bakeya baneze amagambo ya Paul Kagame , ahubwo bamusaba ko nawe yakumvikana n’abamunenga
a.Paul kagame yanditse kuri Tweet ye ko yishimiye ibiganiro hagati ya Ethiopia na Eritrea byo guhagarika imirwano ku mbibi zabyo.
b.Abantu basabye Paul Kagame nawe gukomeza inzira y’imishyikirano hagati ye n’abatavuga rumwe na we.
c.Paul Kagame yagombye gushaka ibiganiro hagati ye na Pres Nkurunziza wo mu Burundi.
d.Umwuka mubi hagati y’ u Rwanda na Uganda nawo ukoromeje .

5.Inteko irasuzuma niba koko abanyamadini bagobye kuba bafite impamyabumenyi.
a.Abadepite barasaba ko abanyamadini bagomba kuba bafite impamyabumenyi.
b.Ese ninde uteza akajagari hagati y’abanyamadini na President Paul Kagame ?
c.Abadepite barifuza ko buri muntu wigisha Bibiliya yagombye kuba afite Diplôme.
d.Kagame ayobora u Rwanda afite iyihe Diploôme cyangwa uburyo akoresha ninde ubushima ?
e.Minisitiri muri Presidence Judity Uwizeye ati : ″ impamyabumenyi irakenewe kugirango Gouvernement yemere neza ko ibyo uwo muntu avuga abasha kubisobanura cyangwa kubyigisha.″

6.Inzara ikomeje kuvuza ubuhuha mu Rwanda & abagabo 2 baherutse kurwana bapfa ibiryo.
a.Abantu batandukanye hirya no hino mu Rwanda barashimangira ko hari inzara ikomeye.
b.Hari video icicikana kuri Youtube igaragaza abana barya bacuranwa.
c.Indi video igarabaza abagabo 2 barwana bapfa ibiryo byari bisigaye.

7.U Rwanda rwashyikirije Sierra Leone umugororwa wayo wari ufungiye i Nyanza.