Pasiteri Mutesi Maggie yitabye imana mu buryo butunguranye

Pasiteri Mutesi Maggie watangije ibikorwa by’ivugabutumwa muri Kigali Serena Hotel yitabye Imana mu gitondo cyo ku cyumweru.

Urupfu rwa Pasiteri Mutesi Maggie rwemejwe na Pasiteri Rose uyobora Itorero Baho Church wabwiye Ibyishimo.com ati :” Nibyo , Pasiteri Maggie Mutesi yitabye Imana ejo ku cyumweru.”

Inshuti ya hafi y’umuryango wa Pasiteri  Mutesi  Maggie yabwiye Ibyishimo.com ko urupfu rwa Nyakwigendera rwatunguranye .

Ati :”  Ku cyumweru Maggie yarazindutse  yoza abana , arabambika , arangije ajya mu cyumba ahita agwa , abana barabyumva. Bamaze kubyumva bahamagara Papa wabo ngo aze aryamishe mama wabo aryamye nabi , aje amukoraho abona umuntu ntakoma , ahita atabaza abantu bari bamutegereje ( Maggie ) ngo bajyane aho bagombaga kujyana , bamujyana kwa muganga , yitaba Imana bataragerayo.”

Pasiteri John Kaiga watangiranye na Pasiteri Maggie Mugisha ibikorwa by’ivugabutumwa muri Kigali Serena :” Pastor Maggie duherukana i Kayonza ari mu murimo w’Imana nanjye mva mu bindi bikorwa , urupfu rwe rwatubabaje nkatwe twakoranye nawe , yatubereye uw’akamaro cyane mu buzima bwo gusenga , ashira amanga atanga imbaraga n’umwanya we ngo tubashe gusenga icyo kugihe kugeza nubu hano tukibikora. Nk’abakozi bakoranye nawe by’umwihariko abo twasenganye twese byadushegeshe , ariko Imana niyo iba izi umunsi n’isaha , kandi niyo yamuremye yamwisubije. Byose ibikorera kwiyubahisha . Turihanganisha umuryango we , n’inshuti n’abavandimwe.”

Amakuru yizewe agera ku ibyishimo.com avuga ko Pasiteri Maggie yitabye Imana yagombaga gutangira akazi muri imwe mu mahoteri akomeye mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 11 Nzeri 2017.

Itorero yari ayoboye ryitwa ‘ Gates of Heaven Ministry ‘ rikorera ku Muhima ho mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Source: Ibyishimo.com