Urubanza rwa padiri Wenceslas Munyeshyaka rwerekanye ko ubutabera mu Bufaransa bwigenga. Perezida Macron sinzi niba azashobora gukingira ikibaba Kagame

Nyuma y’uruzinduko rw’umunyagitugu Kagame mu Bufaransa yari yizeye ibitangaza kuri Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa. Ubu se uwavuga ko Kagame yimyije imoso imbere yaba abeshye. Ingendo yakoze ajya mu Bufaransa kubyura umubano w’u Rwanda n’ubufaransa umenya yari yizeye ko Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa hari icyo azakora akamuha bariya bose agerekaho urusyo ngo bagize uruhare muri Jenoside. Ubutabera bw’ubufaransa bweretse Paul Kagame ko butarya ruswa.

Ariko iyo Kagame n’agatsiko ke bashinja Padiri Wenceslas ngo ntacyo yakoze ngo ahagarike ubwicanyi, we ko yabujije ingabo za MINUAR gutabara kandi zari zifite ubushobozi? Cyangwa ko avuga ngo niwe wahagaritse Jenoside kuki yategereje hakabanza hagapfa abangana kuriya kugirango ayihagarike nyuma y’amezi atatu abantu bicwa? Kuki atabikoze ku munsi wa mbere abatutsi batangiye kwicwa?

Abantu bazira akarengane bo ni benshi, igihe kizagera n’abandi bose barengana barenganurwa. Ukuri kuzatsinda iteka ryose.