Nyuma yaho Kagame avuye mu ngendo zidafitiye u Rwanda akamaro, igiciro cya Lisansi cyiyongereyeho amafaranga 60!

Igiciro cya Lisansi cyiyongereyeho amafaranga 60. Ibiciro bishya biratangira gukoreshwa kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Ugushyingo 2016; Lisansi yaguraga amafaranga 888 kuri litiro izaba igura 948 na ho mazutu ive kuri 864 igure 914.

Mu ntangiriro za Nzeli nibwo RURA yari yatangaje ko igiciro cya litilo ya lisansi mu mujyi wa Kigali aho guhera kuwa Gatandatu tariki 3 Nzeli, cyari amafaranga y’u Rwanda 888 na 864 kuri mazutu, bivuye ku mafaranga 948.

Izi mpinduka nshya zo mu Ugushyingo, RURA ivuga ko nta ngaruka n’imwe ziza kugira ku bijyanye n’ibiciro byo gutwara abagenzi.