Nyuma y’ agasuzuguro bakiranye umugogo w’ umwami Kigeli V, leta ya Kagame ibinyujije kuri Vuningoma James iravuga ko nta wundi mwami uzongera kubaho mu Rwanda

Iyumvire aho abanye Nyanza batishimiye uburyo leta ya Kagame ikomeje kubaheza no kutababwira ibyerekeranye n’itabazwa ry’umugogo w’umwami nyuma yaho ugeze i Kigali mw’ibanga rikomeye aho bakiriye umugogo we nk’ umuntu usanzwe. None hiyongereyeho amagambo yamwe mu bakozi ba Kagame Vuningoma James wihandagaje akavuga ko Kigeli V Ndahindurwa ariwe mwami wa nyuma mu Rwanda.

Iyumvire nawe aba baturage b’i Nyanza aho baganiriye n’ Ijwi ry’ Amerika bayibwira akababaro batewe n’uburyo leta ya Kagame ikomeje kwitara nyuma yaho umugogo wa Kigeli ugereye mu Rwanda:

John Tabaro,
Kigali, Rwanda