Hari mu masaa yine ubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Gicurasi 2016 umwe mu bashinzwe umutekano muri gare ya Nyabugogo yakubitaga umwe mu bagore baba barimo gucuruza utuntu muri iriya Gare aba bazwi ku izina ry’abazunguzayi, uyu mugore akimara gukubitwa akaba yahise yitaba Imana.

Ubwo umunyamakuru wa Makuruki.rw yageraga aho byabereye yahasanze abaturage benshi buzuye muri gare bahangana na Polisi n’akababaro kenshi batewe n’urupfu rw’uwo mugore wishwe bamureba.
Uyu wishwe abamuzi bavuga ko yari umugore wo mu kigero cy’imyaka 28 akaba yitwa Mahoro, abari kumwe nawe bavuga ko ushinzwe umutekano yamusanze ari kuzengurukana ibicuruzwa muri gare ya Nyabugogo ahita amukubita.
Abantu benshi bazengurutse umurambo wa nyakwigendera bavugaga ko badashaka ko imbangukiragutabara imujyana ngo kuko atari uwa mbere bishe kuko ngo n’undi bishe mbere batazi aho bamujyanye.

Nyuma y’urupfu rwa Mahoro hakurikiyeho imvururu z’abaturage bahangana n’abashinzwe umutekano

Abaturage bahise bajya kwigaragambiriza imbere y’ibiro bya Polisi ahari umurambo wa nyakwigendera ndetse n’uwamukubise.

Bamwe mubiboneye ushinzwe umutekano akubita uyu nyakwigendera aganira na Makuruki.rw yasobanuye uko byagenze. yagize ati:”yarari hirya yanjyee ari kumbwira ngo nimuguranire muhe jus ikonje mpita mbona baraje ari 2 ndamubwira nti”Maho baragufashe “ bahita bamujyana arababwira ngo”mwambariye” ni icyo yababwiye gusa ubwo umwe ahita amukubita ikofi mu misaya aradandabirana ahita amukurura amukubita ivi mu gatuza ahita agwa hasi mbona birarangiye mfata akantu yari yambaye ndahungiza ariko ahita apfa”

Abaturage bari banze ko umurambo uvanwa muri Gare

Undi ati:”jyewe namubonye baza bamutwara ubwo inkeragutabara ihita imukubita ingumi hano(yanyerekaga mu misaya) ntiyagwa ahita amukubita ivi mu gatu ahita agwa hasi”


Bavugaga ko badashaka ko umurambo we ujyanwa na amburance.

Aba baturage barwanye na polisi bavuga ko umurambo w’uyu mubyeyi ambirance itawutwara kuko ngo hari n’undi wigezwe kwicwa gutyo bamujyanye aburirwa irengero .
Uyu avugana agahinda n’amarira ati:” bimujyana di, na Nyinya ntituzi aho bamushyize, ubu kuko umuntu azajya yicwa nk’inyoni
Imbangukira gutabara yari yaje kumutwara yahise yigendera nyuma yo guterwa amabuye n’abaturage ibirahure bikameneka, ubwo twakoraga iyi nkuru abaturage bari bakiri benshi barwana na Polisi yifuzaga ko umurambo ugenda. Uwakubise nyakwigendera yari yafungiranywe mu biro bya polisi.


Amburance bayiyiteye amabuye ihitamo kwigendara batangiye kuyimena ibirahure.
Ubwo twandikaga iyi nkuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ntitwashoboye kuvugana n’inzego z’umutekano ariko ku gicamunsi Makuruki ikaba yashoboye kuvugana na SP Emmanuel Hitayezu umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali avuga ko Ndayizigiye Joseph wishe Mahoro Theodosie ntaho ahuriye n’ibikorwa byo gucunga umutekano atubwira ko yari asanzwe ari umukozi w’isuku ya kampani ikora isuku mu mirenge ya Muhima na Kimisagara.
SP Hitayezu yagize ati: turagira ngo tubamenyeshe neza ko uriya muntu wishe Mahoro atari umuntu ushinzwe umutekano, yari umukozi ushinzwe usuku muri kampani Agrup.kuba yagize gutya agakubita umuntu agapfa arabihanirwa nk’abandi bose akurikiranyweho icyaha cy’ubugome kandi ubu iperereza ryatangiye kugira ngo abazwe ibyo yakoze.ntabwo yari ashinzwe umutekano nta n’uniforme yari yambaye
Abakorera muri gare ya Nyabugogo batangarije makuruki ko igikorwa gukubita bakica abazunguzayi muri Nyabugogo atari ubwa mbere kihabaye.Makuruki yifuje kumenya ikigiye gukurikiraho ndetse n’ikigiye gukorwa mu kurengera abana nyakwigendera asize.
SP Hitayezu yagize ati:Ubu icyo tugiye gukora nka polisi tugiye gukora iperereza tumushyikirize inkiko zizagene ibijyanye n’indishyi z’akababaro,ikindi kigiye gukorwa n’ukwegera abaturage ko bagomba gucuruza mu buryo bwemewe n’amategeko bakibumbira mu makoperative,hakabaho no kwegera abantu bashinzwe kiriya gikorwa(kwirukana abazanguzayi)bakegera abantu babo bakabigisha indangagaciro n’imyitwarire bakirinda kujya bahohotera abantu muri buriya buryo.

SP Hitayeze yakomeje avuga ko uyu Ndayizigiye yihaye ububasha n’inshingano adafite ahohotera umuturage bimuviramo urupfu ubu yagejejwe mu maboko ya Polisi kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo gukubita byateye urupfu.
Mahoro Theodosie witabye Imana ubu umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Polisi kugira ngo hasuzumwe ko nta bundi burwayi yaba yari afite, kugeza ubu ubwo twandikaga iyi nkuru hari hataramenyekana aho yari atuye n’abana asize mugihe bagenze be bavugaga ko yari afite abana.
Source: Makuruki.rw
IZINDI NKURU