Ntagahora gahanze! Gen Kale Kayihura muri gereza ya Makindye aho yohereje Abaganda benshi abarenganya

Nyuma yaho abarundi basambuye uduco tw’abicanyi ba DMI, Uganda nayo iri mu nzira yo gusenya igico kabuhariwe cy’abicanyi. Uyu Gen Kale Kayihura wari kwisonga kuba yafashwe ashaka gutorokera mu Rwanda n’inkuru nziza ku banyarwanda twese twifuza amahoro mu karere.

Ifatwa n’ifungwa rya Gen Kayihura rya Gen Kale Kayihura ryagobye kubera urugero Kagame n’abicanyi be muri DMI. Kwica ntawe bigwa neza kandi amaraso arasama. Uyu munsi ni Kayihura ejo nibo batahiwe ntibibwire ko u Rwanda ari umurima wabo. Kandi nibashake bitonde kuko kuba nta nshuti basigaranye mu karere ari nka ya kamyo imanuka buranga amaferi yayo afite ikibazo. Agapfa kaburiwe n’impongo.