Noble Marara yongeye ararusimbuka

Leta ya Paul Kagame yongeye gufatirwa mu cyuho mu mugambi mubisha wayo wo kwivugana Noble Marara wigeze kurinda Paul Kagame wasohoye igitabo mu cyongereza kivuga akari imurori yibyo muri Village Urugwiro ndetse no murugo rwa Kagame na Nyiramongi. Ubu muri iyi minsi Noble Marara agiye gusohora icyo gitabo mu Kinyarwanda maze n’abatazi icyongereza bisomere amabi yuwo bahora baramya nk’imana yabo.

Muti byangeze gute? Polisi y’abongereza yabonye amakuru simusiga ko Noble Marara ashobora kugirirwa nabi hanyuma ijya iwe murugo kumuburira. BBC yabajije iyo polisi ariko yanga kubyemera yanga no kubihakana bivuga ngo n’ ukuri kwambaye ubusa. Naho leta ya Kagame nkuko tubimenyereye bayihamagaye ntiyaboneka ariko ubu bagiye guhimba ikinyoma ejo bazatubwire ko Marara ababeshyera ndetese ntibizagutangaze nibavuga ko Marara arimo kwikorera pubilisite no gushaka kugurisha igitabo cye. Iyumvire nawe uko Noble Marara asobanura uko byagenze: