Niba wumva koko Paul Kagame yarakurokoye ibeshye ucurange akaririmbo kamwe ka Kizito Mihigo

Gitimujisho natakwibutsa ko Le 1/10/1990 ubwo beguraga intwaro nta genocide yari iri mu Rwanda ungaye uvuge ko ntamumenye! Ibeshye wumve kamwe babimenye urahita ubona objectif yatumye boss ashoza intambara ku Rwanda va mu mandazi!!!

Nkubu koko za ndirimbo Kizito yasohoye zikabakomeza mwashyize mu kabati nta n’isoni erega, ushaka kuyumva yambara ecouteur ngo amahoro ahinde harya ubwo koko warabohowe? Kera Kizito Mihigo yasohoraga indirimbo buri le 07 igahita iba ringtone muri phone za benshi kugeza mu kwa 7 …. ariko ubu ntushobora no kumva izashize ze … utabeshye ubona utari ikigwari niba udashobora no kumva indirimbo igukomeza kubera ko Kizito yanenze Kagame gusa?

Abanyarwanda ni ubwoko bubi ntarabona uburyarya bwacu butuma tuyoboka buhumyi nibwo dukwiye kwigobotora … mukizwe kandi mumenye ko ntakintu na kimwe kiruta kwigenga!!!

Pam Philios