Niba umushumba w’intama z’imana Bishop Rucyahana aganya bigeze aha urumva wowe izo ntama zitari hahandi umwana arira nyina ntiyumve?

Mu ijwi ririmo kuganya nubwo Bishop Rucyahana yasaga n’ubwira bagenzi be atebya, yavuze ko umuzamu we washyizwe n’inzego z’ibanze mu kiciro cya kane cy’Ubudehe (cy’Abaherwe “batunze ibya Mirenge”), ari umuntu Bishop yagiriye impuhwe kubera imibereho mibi, apfa kumuzana iwe ngo ajye arara izamu amuhembe.

Uyu mugabo ushaje ku buryo atakibasha no kurara izamu, yashyizwe mu kiciro cy’ubudehe kimwe na Bishop Rucyahana wamaze igihe kirekire abwiriza mu Itorero ry’Abangilikani, ariko na we akaba atari yishimiye ikiciro cya 4 cy’ubudehe yashyizwemo kuko ngo ari mu kiruhuko k’izabukuru, nubwo ubu asigaye ari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Ati “Umuntu ushaje utakibasha no kurara izamu yashyizwe mu kiciro cya 4 cy’Ubudehe, naringiye kureclama (kugaragaza ko atanyuzwe), kuko nacyuye igihe, ariko mbonye ari uko bimeze ndabireka.”

Benoit Muhoza