Niba ibizava mu matora bizwi nk’uko Paul Kagame abyemeza, kuki miliyari eshanu n’igice zitakoreshwa mu kugoboka abanyarwanda bari mu bukene n’ibibazo by’ingutu?

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cya hafi y’ubutegetsi “Igihe”, amatora ya perezida wa Repubulika azatwara miliyari eshanu n’igice. Hagati aho Perezida w’u Rwanda uriho muri iki gihe, Jenerali Paul Kagame, ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza mu Ruhango tariki ya 14/07/2017, yemeje ko ibizava mu matora bizwi. Bishatse kuvuga ko ibiri gukorwa ari umuhango cyangwa ikinamico. Abanyarwanda hirya no hino bari mu bukene, abandi barataka kubera ko ibintu nkenerwa mu buzima bwa buri munsi nk’amazi n’ibiribwa ari iyanga (bibona umugabo bigasiba undi).

Iyo Jenerali Paul Kagame yemeza ko ibizava mu matora bizwi, aba avuga ko yamaze kubona intsinzi, ndetse yongerago ati: “niba hari uwo bimena umutwe, biwumene”. Bagenzi be, Dr Frank Habineza na Philippe Mpayimana basa n’ababwirwa ko bamuherekeje byo kurangiza umugenzo. Ese bo, niba bafite amafaranga y’iki gikorwa, bavuga ko batayapfushije ubusa mu gihe Perezida Kagame ababwira ko byarangiye, uwatsinze azwi?

Jean-Claude Mulindahabi