NDASUBIZA BWANA NGIRENTE WIYITA PACIFIQUE MUNEZERO : HARYA NGO ABA BOSE NTAWE URI HEJURU Y’AMATEGEKO?

Nsomye inkuru umwanditsi wiyita Pacifique Munezero yise « Aba bose ntawe uri hejuru y’amategeko » nuko ndumirwa ! Ndetse yari yabanje kuyiha ulutwe ngo » Ukubita imbeba ntababarira ihaka ! » ( reba: http://rushyashya.rw/spip.php?page=m_sommaire) . Mbega ukwishongora! Mbega ukwishyira imbere nk’akaguru karwaye umufunzo ! Mbega ugushinyaguririra rubanda ! Abenegihugu bageze aho bicwa » IMBEBA koko ! Twibuke ko iyi mvugo yakoreshejwe na Perezida Kadafi wa Libiya mu minsi ye ya nyuma!
I. LETA ITEMEWE NA RUBANDA IRAGERAGEZA KWISOBANURA

Iyo ubutegetsi butangiye ibyo kwisobanura muri ubu buryo bisobanuye ko buba buri mu bibazo bikomeye. Birasa n’aho ari Bwana NGIRENTE watangiye akazi bamuhamagariye! Amaraso mashya yaje ye !

Muri iyo nkuru, Umumotsi w’ingoma y’ »Agatsiko k’Amabandi yitwaje intwaro » yatinyutse ajya ahagaragara, akora mu nganzo, maze si ugutera ICYOTEZO ingoma irenganya kandi ikica rubanda urubozo, yiva inyuma! Burya koko ubutegetsi bushobora gusindisha kurusha divayi ! Biragaragara ko INKOTANYI zarangije gusinda umurengwe! Byararangiye kabisa.

Uramutse ugerageje gushyira muri make ariya magambo menshi cyane uwiyita Pacifique Munezero yahuraguye, wavuga ko « message » y’icengezamatwara yashakaga gutambutsa ikubiye muri izi ngingo 3 zikurikira zigamije gucunaguza no gucecekesha abavugira abarenganywa na KAGAME:

(1) Ubutegetsi bw’iterabwoba bwa Kagame n’Agatsiko ke ni nta makemwa, BUGENDERA KU MATEGEKO (ororororo!!), nta kosa bushobora gukora.

(2)Umwenegihugu wese utinyuka akamagana akarengane gakabije gakorwa n’ubu butegetsi bwa Kagame bwogogoje rubanda imyaka ikaba ishize ari 23 , ni we munyacyaha, ni uwo gukanyagwa, akamburwa ibye, agafungwa ndetse akaraswa ku manywa y’ihangu .

(3) Kagame n’ « Agatsiko ke k’amabandi yitwaje intwaro » nibo bonyine bavukiye gutegeka no kuba hejuru y’amategeko: Ugushaka kwabo niko TEGEKO rigenga u Rwanda. Inyungu zabo bwite nizo rubanda ikwiye kugokera . Itegekonshinga bashobora kurihindagura uko bishakiye, bakubahiriza ingingo bikundiye, izirengera uburenganzira bwa rubanda bakazisuzugura…. babifitiye uburenganzira. Bo BONYINE. Utabyemera atyo afunge kinywa !

Ngayo ng’uko.

II.TUBYUMVE DUTE ?

Hari ikintu kimwe ntabura gushima uyu wiyita Pacifique Munezero: nabonye ari umuntu ushoboye kwandika inkuru mu Kinyarwanda cyanditse neza kandi cyumvikana. Ureke rwa « ruvangavange rutamirika » abo ba Tom Ndahiro bamenyereye gusuka muri ya mizindaro y’ « Agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro » ariyo www.igihe.com no muri www.rushyasha.net . Ntibigikunze kubaho. NGIRENTE arashoboye !

Ariko icyo tugaya uyu wiyita Pacifique Munezero ni uko ubwonko bwe yiyemeje kubushyira mu bucakara no kubukodesha ngo bukoreshwe mu kurengera Umwicanyi kabombo no gushyigikira akarengane n’igitugu kizahaje rubanda . Ngira ngo na we ubwe ntayobewe ko ubwenge busingiza ikibi bukaveba icyiza , butaba bukiri ubwenge, kuko buba bwahindutse « umwijima » mutindi, wa wundi ushirwa ari uko uhitanye nyirawo : » Science sans conscience n’est que ruine de l’âme »!

Umurimo alias Pacifique Munezero ariho wo gucinya inkoro no gutera ICYOTEZO ( Thuriféraire du régime) ni uguta igihe kuko ibyo arimo bisa no gufata umubavu uhenze cyane ukawusiga ku MURAMBO (=MOMIFICATION) . Bishobora gutinza ubushanguke bw’umurambo ariko ntibiwugaruramo umwuka w’abazima !

Ubutegetsi bwa Paul Kagame n’ « Agatsiko ke k’amabandi yitwaje intwaro », Abanyarwanda bashishoza batangiye kububarira mu gihe cyahise. Ntibukibaho. Ababuririyeho barikuye, abariho bumira ku ruhu nk’ikirondwe bo bazasarura akaga gusa. Icyo tubona ubu ni umurambo w’icyahoze cyitwa Ubutegetsi bwa Kagame , ndetse nawo watangiye gushanguka : Ingoma yasubiranyemo iba yarimbutse!

Pacifique Munezero nashaka atere icyotezo karijana, asige imibavu y’agaciro kadasanzwe, yitakume abuvuge imyato, abuhimbire ibisigo n’ibyishongoro…ntazakuraho ubuhanga bwa kinyarwanda bugira buti « Akabaye icwende ntikoga, n’iyo koze ntigashira umunuko » ! Kagama na FPR ye, niryo ICWENDE, bavuze, byarangije kugaragarira bose, nta garuriro !

(1)Guhindura Itegekonshinga kugira ngo KAGAME yigire Ikigirwamana cyifuza gusengwa no gusingizwa nk’Imana y’ukuri!

(2)Gucira abenegihugu ishyanga, bakimwa Pasiporo z’igihugu cyabo, bakabuzwa kwinjira ku butaka bw’igihugu cyabibarutse,

(3) Gutorongeza, gutesha agaciro, gufunga no kwica abatumye FPR ibaho, ikarwana , igafata ubutegetsi mu Rwanda,

(4)Kujujubya umwari Diane SHIMA RWIGARA n’umuryango we,

(5)Gufunga Victoire INGABIRE UMUHOZA na Déogratias MUSHAYIDI nta kindi bazira uretse guharanira uburenganzira bwabo no kurengera uburenganzira bwa rubanda,

(6) Kurenganya KIZITO Mihigo abanyarwanda bose bikundira kubera uko yabafashaga guhimbaza Imana no kwicengezamo indangagaciro z’impuhwe,imbabazi n’ubwiyunge,

(7)Kwicisha abaturage INZARA no kubambura UDUSAMBU twabo,

(8)Gukenesha Urubyiruko no kuruvangura hashingiwe ku irondakoko

(9)N’ibindi byaha bikomeye nk’ibyo…

….si ihwa mu kirenge cya Kagame nk’uko bamwe bakunze kubyita ahubwo ni ICUMU rishinze mu mutima we n’uwa FPR-Inkotanyi, umuryango udatandukanye n’imitwe y’iterabwoba igomba gusenywa ikava ku isi .

Mu gusoza reka nibutse alias Munezero Pacifique ko Intwari ziharanira ineza ya rubanda zitajya zitsindwa bibaho, kabone n’iyo zatotezwa bikomeye ndetse zikanicwa, amaraso yazo ahora ari ifumbire irumbuura Abarwanashyaka benshi baharanira kurengera rubanda. U Rwanda ruzahoraho , nyamara ejobundi Kagame azapfa arusige.

Dore ngiyi impinduka mu Rwanda irakomanga ku muryango kandi nta kizashobora kuyihagarika !

Naho Yezu we, ati :« Ubu noneho…niba hari udafite INKOTA, nagurishe igishura cye ayigure »(Luka 22, 36)

Ngaho nawe kanda hano wisomere inkuru ya Pacifique Munezero wiyumvire!

UMUHANUZI.