Mu rwego rwo kwikuraho icyaha cy’ubujura Kagame arashaka kubeshyera Gasana ko amafaranga afite ari aya Kabila kandi tuzi neza ko ari aye

Nyuma yaho Kagame abuze uburyo yagaruza ibifaranga yari yarandikishije kuri Eugene Richard Gasana, Kagame na DMI bacuze umugambi wo kubeshyera Gasana ko akorana na Nyamitwe babyandikisha mu binyamakuru reka ntiwareba babeshya ko Gasana Eugene afite pasiporo dipolomatike y’ u Burundi ko ari nayo agenderaho mu guhisha ibyo bifaranga Kagame yibye u Rwanda akabimwandikaho.

Ubu noneho nkuko mwabisomye muri byabinyamakuru bya DMI ya Kagame, hagezweho ko ubu Gasana Eugene akorana na Perezida wa Congo Joseph Kabila mu rwego rwo guhungisha imitungo Kabila yibye Congo. Banyarwanda muramenye mutagwa mu mutego wa Kagame na DMI ye kuko ibi byose ari ibinyoma. Kandi Gasana Eugene nawe nashaka yitonde kuko amafaranga ya Kagame yihaye ayarye kandi ntazagire icyo yiyimamo kuko bamubonye bamurigata akayasiga.

Irebere nawe uko Igihe.com cyasohoye iyo nkuru:

Ibi rero bihishe iki?

Kagame arashaka uburyo yikuraho ikimwaro yatewe nuko Gasana Eugene yabwiye abanyamerika aho yakuye amafaranga afite ko kandi yari aya Kagame yibye u Rwanda. None Kagame na DMI barashaka uburyo iki cyaha bagishyira kuri Kabila noneho nyuma bazakazatangira kuvuza induru bavuga ko amafaranga Gasana Eugene afite arayo Kabila yibye Congo ko atarayo Kagame yibye u Rwanda n’abanyarwanda. Ibuye rero ryagaragaye ntiriba rikishe isuka kandi banyarwanda izi nkuru ziri kwandikwa na Kigali muzijugunye muri Trash zanyu.

Dore uko undi muzindaro wa DMI ya Kagame wanditse iyi nkuru ya Gasana Eugene.

Chris Kamo