Mu Rwanda abakandida bigenga bafatwa nk’abantu baje guhungabanya leta!

VOA:Rwanda: Ntibyoroshye nk’umukandida wigenga kubona ibisabwa. Komisiyo y’igihugu y’amatora yavuze ko ari inshuro yambere bakiriye abakandinda bigenga benshi ugereranije n’ibindi bihe ubwo biyamamazaga kugiti cyabo. Bose hamwe ni abakandida 16. Umwe mu bakandida bigenga ufite imyaka 26 ukirangiza Kaminuza yatangaje ko bitoroshye kubona ibisabwa kugirango bemererwe kw’iyamamza ku mwanya w’abagize inteko ishinga amategeko.

Abo bakandida bigenga bafatwa nk’abantu baje kubangamira leta. Ibi biakaba bigaragarira cyane ko kugeza ubu nta mukandida wigenga uratsinda amatora yaba aya Perezida wa Repubulika cyangwa ay’abagize inteko ishinga mategeko. Leta ikora uko ishoboye ikabatega ibiti mu maguru!!!!