Mu ntara y’amajyaruguru n’aho ngo abayobozi bakarabije abantu mu ruhame nk’ibyabaye muri Gicumbi mu mwaka wa 2105

Ibi byaherukaga kuba mu karere ka Gicumbi mu mwaka wa 2015. Icyo gihe hari ku munsi w’isoko maze bagenda bakusanya abagabo ngo badasa neza babajyana ku karere babambura ubusa ngo babuhagire. Uyobora akarere ka Gicumbi yahakanye avuga ko bitabayeho kandi hari gihamya n’amafoto. Uru rukozasoni rwongeye kuba mu ntara y’amajyaruguru.

Ibi ni ukurenga ku burenganzira bwa muntu. Ni ukwaka agaciro umuntu nk’umunyarwanda. Barabuhagira se ni abana? Ngo babateraga ubwoba ko bazajya babafotora maze ngo bajye bamanika ayo mafota kuri bose babireba. Iyo bakora ibyo byose biyibagiza ubukene abanyarwanda bafite, ugiye guca inshuro utwo abonye atuguramo ibiribwa ay’isabune akabura. Ubwo se abo baturage bazazira ubukene. Mu kinyarwanda baravuga ngo gukena ntabwo ari ingeso. Kudakaraba ni ukubura amazi n’isabune dore ko n’imigezi abaturage bavomaho amazi meza iba iri mu birometero n’ibirometero. Aho kwegereza abaturage amazi meza ngo babafashe kurwanya ubukene mwumve namwe ibyo birirwamo, biteye isoni uburyo umunyarwanda yambuwe agaciro ke.