Mu mishinga myinshi, Rayon Sports igiye kubakirwa ikibuga cyayo

Nyuma y’aho Rayon Sports itoye ubuyobozi bushya bw’umuryango wa Rayon Sports buyobowe na Kimenyi Vedaste, biratangazwa ko iyi kipe binyuze mu mishinga iri gutegurwa n’umuryango wayo hamwe n’abafatanyanikorwa, igiye gutangira imirimo yo kubaka ikibuga cy’imyitozo ndetse igashaka n’aho kuba hahoraho.

Mu kiganiro kirekire Kimenyi Vedaste yagiranye na Kigali Today, yadutangarije ko Rayon Sports iri kuvugana n’abafatanyabikorwa barimo na Skol basanzwe bakorana kugira ngo iyi kipe bakomeze kuyishyira ku murongo uhamye.

Yagize ati” Turi mu biganiro kugira ngo tuvugure amasezerano na Skol, hari kandi n’abandi baterankunga turi kuvugana, turashaka ko bitarenze mu kwezi kwa mbere 2017, Rayon Sports izaba ifite ikibuga cyayo cy’imyitozo

“Turateganya ko kandi muri icyo kibuga hakorerwa n’indi mishinga irimo amakipe y’abakiri bato (Cadets na Junior), bakaba bashakirwa n’abatoza bo kuzamura impano zabo”

imageAbafana ba Rayon Sports barashimirwa uburyo bakomeje gukorana n’umuryango wa Rayon Sports mu kwiyubakira ikipe
Abafana barashaka gufasha Rayon Sports kugura no kugumana abakinnyi

Kimenyi kandi yatangarije Kigali Today ko iki gikombe Rayon Sports yatwaye abona ari abafana bagitwaye ku giti cyabo kuko bayishyigikiye haba ku kibuga no ku mikoro

“Rayon Sports ni ikipe y’abafana, hari benshi babyifuje baba abaha hanze mu rwanda ndetse no hanze, bati muduhe umukinnyi umwe tumwishyure, tumuhe ibyo asaba ariko ntazave muri Rayon Sports”

“Iki ni gikombe cy’abafana, kuko kuva mu majonjora y’iyi mikino batubaye inyuma, haba ku bibuga byose twakiniyeho, haba ndetse no ku bijyanye n’amikoro, abafana bitanze uko bashoboye kugera twegukanye iki gikombe cy’Amahor twaherukaga mu myaka 11 ishize”

imageKimenyi Vedaste, uyobora umuryango wa Rayon Sports
Twabanje gushyira imbaraga mu kubaka imiyoborere y’ikipe-Kimenyi Vedaste

Iyi kipe ya Rayon Sports ni imwe mu makipe yo mu Rwanda yakuze kugenda avugwa mo ibibazo by’amikoro ndetse no ku ruhande rw’abakinnyi ugasanga hari ibirarane bafitiwe, gusa uko iminsi yagiye yicuma ibyo bibazo ngo bigenda bigabanuka.

imageKimenyi Vedaste (wambaye amadarubindi ku murongo w’imbere) ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro
“Ubu igikurikiraho ni ugukomeza gushyira morale mu bakinnyi, kubana nabo kugira ngo Shampiona irangire neza, twatowe ikipe iri mu bibazo, ariko ikibazo cyari igihari cyari uko abayobozi b’ikipe nta mbaraga bari bafite, bari bakeneye ababafsha, twahise twihutira gushyira imbaraga zacu hamwe maze twubake ikipe” Kimenyi uyobora umuryango wa Rayon Sports aganira na Kigali Today

“Ubu ubuyobozi bw’umuryango turakomeza gutegura imishinga y’igihe kinini, no guha ikipe umurongo nyawo”

Usibye kandi gahunda yo kubaka ikibuga, iyi kipe kandi irateganya gushaka aho abafana bayo bazajya bahurira, igakomeza uburyo bwo kubarura abafana ba Rayon Sports kugira ngo bizorohe mu gusangira amakuru ndetse no gufatanya kuyubaka.

Kigalitoday.com