Mu kiganiro na BBC Africa Today, Diane Rwigara yongeye kwemeza ka Kagame na FPR bananiwe!

Diane Rwigara akomeje kwerekana ko adafite ubwoba bwibyo leta ya Kagame na DMI ye bazakora bashaka kumubuza gushaka kuba Perezida wu Rwanda. Nyuma yuko DMI ifunze imbuga ze za Facebook na Twitter bakazinjiramo nta ruhusa yabahaye kuburyo abantu bibazaga impamvu atarakivuga kuburyo hari habuze gato ngo dutangire tumutabarize, uyu munsi yagiranye ikiganiro na BBC Africa Today.

Muri iki kiganiro Diane Rwigara yagaragajemo ko nta bwoba atewe n’agatsiko ko yiyemeje guharanira uburenganzira bwe bwo kuvuga icyo ashatse ndetse akaba yizeza abanyarwanda ko nibaramuka bamutoye azakora ibi bikurikira:

  1. Guca akarengane
  2. Guha abanyarwanda ijambo bakavuga icyo bashatse nta bwoba ko bari bubizire
  3. Gukemura ikibazo cy’umutekano mucye
  4. Guca akarengane kaho abantu bamburwa ibyabo cyangwa bakicwa bazira imitungo yabo

Tega amatwi Diane Rwigara nubwo ikiganiro kiri mu cyongereza:

Francis Kayiranga