Mbega umusenyeri! Iyumvire Mgr Smaragde ‎Mbonyintege uko yasubije Jeanne Mukamurenzi.

Ibibera mu Rwanda muri iki gihe biteye agahinda kandi biteye ubwoba. Niba ugira ngo ndabeshya iyumvire ibyo Mgr Munyantegenke oops nako Mbonyintege yabwiye impirimbanyi ya demokarasi Jeanne Mukamurenzi akaba ari umutaripfana wo mw’ishyaka Ishema. Ibintu bigeze iwandabaga iyo umusenyeri ajyaho akabeshya ku manywa y’ihangu.

None se niba kiliziya gatorika idashobora gukiza cyangwa kuvugira inzirakarengane ibintu biba bigeze ahakomeye. Yewe uyu musenyeri ashatse yakuramo ariya makanzu n’imidari akayoboka intore nako ayirimo ukurikije ibyo yasubije Jeanne Mukamurenzi: