Maj. Emmanuel Musabe yarahotowe ntabwo yiyahuriye muri Centre Africa

Esperance umunyamakuru w’Inyenyeri yakomeje avuga amakuru yerekeranye n’urupfu rwumwe mu basirikare bari batumwe mu butumwa bwo kurinda amahoro muri Centre Africa. Esperance avuga ko nubwo abo basirikare bagiye kurinda amahoro byagaragaye ko amahoro yabo nabo abariye ku mashyi. Avuga ko uwo musirikare w’umumajoro yari’umuganga yirashe ku taliki ya 3 z’ukwa munani avuye mumatora. Ngo yabanje kuvugana n’umuryango we nyuma basanga ngo yirashe. Mbere yaho harundi nawe waruherutse kwirasa yagiye mubutumwa bwo kurinda amahoro.

Esperance yabajije Noble Marara icyo atekereza kuri izo mpfu za hato na hato zituruka ku kwirasa. Noble Marara yasubije avuga ko kwirasa, urupfu rutunguranye cyangwa kibura bifitanye isano. Noble Marara yakomeje avuga ko igihugu icyo aricyo cyose kiyobowe n’igjtugu cyangwa no kuba abayobozi barafashe ubutegetsi kungufu cyangwa ari ubuyobozi bushingiye kubinyoma igihe cyose habaho urwikekwe. Urwikekwe iyo rubayeho habaho guhungabana kw’abantu nabo batazi icyo bazize.

Marara yavuze ko hari benshi birashe uwo siwe wambere hari uwirashe bavuga ko yari afite indwara yo mumutwe, hari uwaguye Uganda ava Darefour, yarembye ageze Entebbe ari muri transit hanyuma arapfa. Hari undi waguye Darefour bavuga ko azize indwara. Abantu boherezwa muri ubwo butumwa nibabandi bafite kutizerwa neza n’ubuyegetsi bwa Kagame. Ntabwo byoroshye ngo ushobore kwicungira umutekano, ucunge umutekano w’abashobora kukurasa, ucunge umutekano wibyo kurya byawe uri burye uri kumwe n’abantu barenga ijana cg igihumbi kandi bose mugomba gukorana nk’ikipe.

Abantu bose bashaka kwikiza babohereza hariya. Ubwo rero kwirasa kuriya mu major ntabwo twavugako ari ibintu bitunguranye, ni ibintu baba byateguwe. Marara akomeza avuga ko mbere yo gutangazwa nizo mpfu zitunguranye, nambere hose ngo hari abo bicaga gusa kubera bigeze gukora mu biro bya Afande Kayumba cyangwa bigeze gukora mu basirikare yayoboye. Yongeraho avuga ati mbere yuko izi radio cyangwa ibinyamakuru cyangwa mbere yuko bashyiraho Kagame cyangwa Bizimungu abantu barapfaga, abasirikare bapfuye bazira ko bari ibyegera bya Rwigema, cyangwa bari ibyegera bya Afande Ndugute, ibyegera by’Afande Adam, ibyegera by’Afande Gashumba. Hariya iperereza rifite imitekerereza nk’iya Kagame yiremeye bashoboraga kuguhora ko wakundaga Bagire. Bati umuntu wakundaga Bagire ashobora kugira umujinya akadukora ibintu bibi, bati hari ibintu yavuganye nawe ntitwabimenya, bati hari amafaranga menshi afite kuri compte tutazi aho yavuye.

Hari impamvu nyinshi cyane umuntu ashobora kuzira muri ruriya Rwanda. Noble Marara yagenze urugero avuga ati ushobora kuba uri mu kabari Rwigara akaza kuhanwera fanta kandi mutanaziranye, ubwo abari baraho masse bakabakurikirana. U Rwanda nta perereza bafite ni abantu barahongaho bahahamutse ngo bagiye kubatwara ubutegetsi. Yabagereranyije nk’inkirabuheri bivuga abantu bari bameze nabi cyane bakaza nyuma kubona ibintu. Bahora bahangayitse ko haruje kubatwara ibyo bintu byabo babonye. Marara yarangije avuga ko yifatanyije n’umuryango n’inshuti z’uwo musirikare uko yaba yapfuye kose yaba yariyishe cyangwa arwaye kandi abarwaye baravuzwa. Yongeye avuga ko dufite system mu gihugu irimo guhotora kandi ko ariyo guhagarara vuba.

Iyo system yumva ko umuntu niba avuze ikitagenda neza agomba gupfa, iyo system igomba guhinduka kugirango ihinduke bisaba ingamba zikomeye. Yongeyeho avuga ko aribo bagomba kuyihindura kuko aribo bazi uko yatangiye. Ko nabo bana bacu bagomba gusobanukirwa iyi system kuko tutayibasobanuriye bashobora gukeka ko ariyo yo bikamera nka generation yatubyaye yasanze bapfukamira bakabyinirira umwami. Uwo mwami niba yaravuyeho agasimburwa na Republika igomba kuba Republika aho kuba undi mwami wihishe mukintu gisa na FPR.

Francis Kayiranga