Mafurebo araburira akanagira inama Minister Evode Uwizeyimana

Evode uwizeyimana

Abo badepite bafashe iijambo bajora Minisitiri Evode, bari bamufitiye inzika, bashakaga kumwihimuraho no kumusesereza, kubera ko hari andi magabambo yigeze kuvuga mu bihe bitari ibi atarashimishije bamwe mu banyarwanda bari mu butegetsi.

Ibi bavuga ngo yakoresheje amagambo adakwiye mu Nteko, mu gihe yasobanuraga umushinga mushya wa “Penal Code”, urasanga rwose bamuryoza ubusa. Ariya magambo yakoresheje; ari aho yavuze”ishyamba ry’inzitane” ari n’aho yavuze”imashini”, aho hose nta hamwe yakosheje, kuko ayo magambo yayakoresheje muri “contexte” isobanura neza uko Penal Code iriho yari iteye.

Abadepite bashatse kumutinyuka no kumwubahuka kubera ibindi byihishe inyuma badatobora ngo bavuge. Birazwi ko hari benshi mu Bayobozi batakiriye neza uko umuntu nka Evode yagirwa Minisitiri kandi azwi mu mateka ya vuba nk’umuntu utaravugaga neza Ubutegetsi/Ubuyobozi mu masesengura yakoraga akumvikana ku maradiyo mpuzamahanga.

ibi bakoze ni uburyo bwo kumucyaaha no kumukaangaara mu rwego rwa Politiki, ariko mu by’ukuri ntaho bihuriye na “le fonds” y’umushinga w’itegeko rya Penal Code barimo bigaho. Ndetse niba Minister Evode azi ubwenge yagerageza kujya avuga make cyane ashoboka,akagerageza kwitwararika bishoboka ku buryo akarimi ke katanyerera, kuko hari ubwo bamwe baba bategereje kumusamira hejuru, bakuririra ku kantu k’ubusabusa bashaka kubyutsa ibyihishe inyuma y’urukuta.