Luther Kabeja ati: “Kagame azarinda ajya ikuzimu ahakana ibyaha”. Azabyemera ageze kwa Shetani wamutumaga

Ariko kagame azapfa ahakana ibyaha: Ninde wishe Rwigema ? Si njyewe , Ninde wishe abasirikare bakuru n,abato mwishyamba ? Si njyewe, ninde warashe indege ya Habyarimana ? Si njyewe, ninde wishe Sendashonga ? Si njyewe , Ninde wishe Rizinde ? Si njyewe ……..ahubwo nimuntore nkomeze mpakane abapfuye…. Ibi bizakomeza kugeza ryari ?

Mu buswa nokureba hafi bya Kagame , ageraho yakumva abo yishe ari benshi bikamucanga, akibuka ko ngo afite ubudahangarwa, agaherako asubizanya umujinya ngo harya iyo ndege yarimo iki ? Ngo abaguye muri Congo , iyo nza kubimenya mba narabamariyemo umujinya ntibambuke, ziriya zari interahamwe twagombaga kuzica.

Muzehe Twagiramungu niwe wavuze ati ese Kagame yemera iki muri ibyo byose ashinjwa ? Ese ntiyagakwiye kuba uwambere mu basaba imbabazi. Kubona bigeze no mugihe abo Kagame ategeka gusaba imbabazi nta nuruhare bagize mu bwicanyi, ngo kubera ko ubwoko bwabo bwakoze genocide ? … Ni akumiro pe … Bamporiki nizere ko akora biriya abizi neza kandi azi n,ingaruka bizamugiraho……Kagame we abikora abizi, ibyo tumushinja nibyo bikeya, ntabwo muzi ibyo yakoreye abagande,naba kongomani none yageze na Burundi hari aho wavuga Kagame bakaba bakwiyicira bagirango uramushyigikiye, abanyarwanda benshi birinda kuvuga ikinyarwanda kubera Ruharwa wamaze abantu, UKURI KUZATSINDA