LETA Y’U RWANDA IKWIRIYE GUHAGARIKA MU MAGURU MASHYA APARTHEID IRI GUKORERA ABAHUTU

Itegeko nshinga ry’u Rwanda ryashyizweho umukono na Perezida wa Repuburika Paul Kagame kuwa 18/08/2008 mu ngingo yayo ya 15 paragraphe ya mbere igira iti: Umuntu wese afite uburenganzira bwo kudahungabanywa mu mubiri no mu mutwe, ingingo ya 16 yo ikagira iti: Abantu bose barangana imbere y’amategeko, itegeko ribaregera kimwe nta vangura iryariryo ryose.

Reka dusuzume ingero nkeya z’ukuntu aya amategeko ya FPR ari mu nyandiko gusa ariko mu bikorwa akaba ashyirwa gusa mu ngiro bitewe nuwo biguyeho.

Byavuzwe kenshi n’abantu benshi batandukanye ko FPR ari ishyaka cg se umuryango ushingiye ku kinyoma, nange niko mbibona, kimwe rero mu binyoma FPR yigisha ikanacengeza mu Banyarwanda ariko cyane urubyiruko, nuko ngo Abatutsi ari Abantu beza b’abanyambabazi kdi bagwa neza, naho abahutu akaba ari amashitani avukana ubugome n’ubugoryi kamere atagize ikintu kiza kizima azi uretse gusa kwica abatutsi kubera rero iyi myumvire ya FPR inagena uko igomba guhana umuhutu mu buryo butandukanye n’umututsi ku byaha bisa, cg se hamwe ugasanga hari n’ibyaha n’ibihano bireba gusa abahutu, urugero n’icyaha cy’ingengabitekerezo gihamwa gusa abahutu kuburyo n’umututsi ukoze ibyo umuhutu ahanirwa mw’izina ry’ingengabitekerezo adakurikiranwa n’amategeko.

Reka dufate ingero:

1. Kw’itariki 25/08/2015 mu rwunge rw’amashuri rwa St Andre Umwana w’umukobwa w’umututsikazi yatemye umwarimu ngo amujijije amanota, ikinyamakuru igihe gikorera mu kwaha kwa Leta ari nacyo dukesha iyi nkuru mu magambo afungura iyi nkuru iyo ukimara kuyasoma ntutinda guhita ubona uruhande gihagazemo, gitangira kigira kiti: NYUMA YO GUTEMWA N’UMUNYESHURI KUBERA AMANOTA,.HAGAKWIRAKWIZWA IBIHUHA, BITANDUKANYE KU MBUGA NKORANYA MBAGA, UBUYOBOZI BW’ISHURI ST ANDRE NDETSE N’UMWARIMU GASOMA JEAN BAPTISTE BASOBANUYE IMPAMVU YIKI GIKORWA KIGAYITSE

iyo nkuru urayisoma ukarinda uyirangiza nta zina cg ifoto ryuwo Mwana bigaragayemo, yewe nta naho byigeze nyuma binatangazwa ko uwo mwana yakatiwe, gusa kuko ari umututsi watemye umuhutu (Kandi abatutsi akaba ari abana beza batazi kwica ubwo uriya mwana yaracitswe akora akazi k’abahutu bityo ntakwiye gukurikiranwa mu nkiko ahubwo akiwiye guhwiturwa ubundi agasubira mw’ishuri akiga) ibaze iyo uriya mwana aza kuba umuhutu naho uriya mwarimu akaba umututsi? amazina ye n’amafoto byari kugaragazwa mw’itangazamakuru ndetse ntibari kugarukira aho batavuze no ku muryango we noneho byahumira ku mirari hakaba harimo ufungiye Genocide ubwo bakavuga ko ariko iwabo babaye, ikindi kdi bamukatira imyaka itari hasi ya 15
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashirabinyoma-ku-cyateye-umunyeshuri-gutema-umwarimu-muri-st-andre

2. Kw’itariki 9/07/2017 kuri flash TV hatambutse inkuru ibabaje inateye agahinda y’umwana w’umukobwa w’imyaka 16 wamaze amezi 18 akorerwa iyica rubozo na nyirabuja witwa Uwase Josiane wari waramugize inyama umubiri wose nkuko bigaragara ku maforo na video dukesha ikinyamakuru gikorera kuri murandasi bwiza.com, uwo Mukobwa cg se Umugore abaturanyi bavuga ko akora akazi ko kwicuruza ngo yabyukirizaga uwo mwana kuri breakfast (petit dejener) y’inkoni mu gihe nibura cy’iminota 30 kdi yamukubitaga yamwambitse ubusa yanamuryamishije hasi ubundi akamukubita amakabure, ubundi yarangiza akamufungirana munzu akagenda, kuburyo ngo uwo mwana wari umukozi yari atarasohoka mu gipangu kuva yahagera, abaturanyi baje gutabaza police ibibonye irumirwa ariko kuko uwahohotewe ari umuhutu nyiru-gukora ibara akaba umutsutsi bamukatiye gusa imyaka 3, bamuziza ngo assault (Urugomo/kurwana) nuko abaturage barasakuza bavuga ko ahawe igihano gito bari bakwiye kumuhamya ibyaha by’ihohotera n’iyica rubozo ndetse no gushimuta, ariko kuko ari umututsi azamara gusa muri gereza imyaka 3 aho kumaramo hagati y’10-15 nabwo kandi niyo myaka 3 nuko byamaze kugera mw’itangazamakuru bityo kumudefanda bikaba byagaragara nabi kuri FPR na shebuja wayo bakunda kuvugwa neza mu maso y’abantu

Kacyiru: Umukozi wo mu rugo yamaze amezi 18 akubitwa amasinga afungiranye

3. Urugero rundi nurw’umukobwa ukoresha amazina ya Chantal Rauch kuri uherutse kubwira Dr Frank Habineza abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook akwiriye kuba Perezida w’ingagi kuko asa nazo, ahari se agendeye kuri physical appearance ya Habineza usa n’abahutu ( ariko ubusanzwe n’umututsi) ahari yashakaga kuvuga ko nk’umuhutu yari akwiriye kujya gutegeka bene wabo b’ingagi, aha nibutse ko abatutsi b’abahezanguni iyo biherereye bavuga ko ngo abahutu ari ingagi kdi ngo basa nazo, uyu mwari rero yavuze ibyo yumvanye abamureze cg abo bakuranye, kdi ibyo rwose s’icyaha gutuka umuhutu, ikibazo gusa nuko yamutukiye ku karubanda, Police mu kwikura mw’isoni ngo igiye kumushakisha, ese nanubu ntiramubona ko tutarumva yakatiwe? ubuse iyo ajya kuba umuhutu watutse umututsi cg agatuka Perezida Kagame nanubu Police yari kuba ikimushakisha itaramubona?
http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-frank-habineza-yikomye-uwamututse-ko-akwiye-kuba-perezida-w-ingagi

Nkuko bigaragara muri izi ngero nkeya ntanze hano, Leta y’u Rwanda igendera ku matwara ya apartheid, iyo ugiye gushaka igisobanuro cyiryo jambo muri dictionaire dore uko ribisobanura: a policy or system of segregation or discrimination on grounds of race. (Ubutegetsi cg systeme ishingiye kw’ivangura ry’uruhu cg ubwoko) Fpr nayo ishyamiranya amoko ibigambiriye iha abatutsi uburenganzira busumbye ubwa abahutu nkuko byahoze na kera ku ngoma z’abami ibereka ko nubwo umututsi yaba ari mayibobo ariko byibura hari ubudahangarwa n’ububasha afite ku muhutu, hari amagambo mabi kdi asesereza yemerewe kukubwira wowe ugaceceka ngo utagira icyo uvuga ugahamwa ingengabitekerezo, bene ibi nkuko twabibone binyuranye n’itegeko nshinga Rwanda rugenderaho riha abaturage bose uburenganzira bungana imbere y’amategeko kdi akaba ntamuntu wemerewe guhohotera yitwahe ko.akomoka mu bwoko buri ku ngoma

ubwiyunge bahora bavuga akaba ari akarimi gusa mu gihe usumbanya abenegihugu ahubwo ibi birushaho kuzana umwiryane no kwereka abaturage bakandamijwe ko hakenewe impinduka zo kumva nabo ari abenegihugu nk’abandi, ese Kagame yiteguye kwirengera ingaruka za bene ibi bikorwa bye nk’ibya bagashakabuhake bo muri afurika yepfo?

Benito Kayihura