leta ya Kagame ivuga ko ibitero byo muri Nyaruguru byaturutse i Burundi. Bivuga ngo ingabo nshya zatorejwe kurwanya u Burundi?

Perezida Kagame yahagurukiye kwinjiza amaraso mashya mu ngabo z’igihugu kubera gahunda afite. Ese iyi ntiyaba ari imwe mu myiteguro yo gushoza intambara mu bihugu by’abaturanyi? Ko u Burundi bushyirwa mu majwi cyane na leta ya Kagame aho ntiyaba ari imyeteguro yo kuzahangana n’u Burundi?

Perezida Kagame yavuze ko batoza ingabo kugirango zirwane mu gihe igihugu bagishojeho intambara. Muzi neza ko leta ya Kagame imaze iminsi ivuga ko ibitero byo muri Nyaruguru byaturutse i Burundi. Bivuga ngo izo ngabo nshya n’izisanzwe n’izo kurwanya u Burundi.