Umuryango w’Ibihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba(EAC) wanze gusinya amasezerano yo guhanahana ibicuruzwa n’ibihugu by’Uburayi azwi nka EPA mu gihe u Rwanda na Kenya byamaze kuyashyiraho umukono kuva muri Nzeri 2016.
Ibi bikabaya byatangajwe n’Abaminisitiri ba EAC mu nama yabahuje yaberaga i Arusha muri Tanzania aho basobanura ko ibicuruzwa biva i Burayi bituma inganda zo mu Karere zihomba izindi zigafunga imiryango kuko byinjira bidatanze imisoro bidatanze imisoro.
Amasezerano ya EPA ni masezerano yo guhanahana ibicuruzwa hagati y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba n’Umuryango b’ibihugu by’Uburayi.Harimo kandi gukuraho imisoro n’amahoro ku bicuruzwa bikorerwa mu bihugu bigize iyi miryango yombi.
Ayo masezerano ni uburyo kandi bwo gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kubona inkunga ziva ku Mugabane w’u Burayi.
Kuba u Rwanda na Kenya byarayashyizeho umukono ,Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania avuya ko igihugu kibyifuza gishobora kuyasinya ku giti cyacyo nk’uko bitangazwa na Radio Ijwi ry’Amerika.
Umubavu.com