Kuri uyu munsi wo gutora reka dusubize amaso inyuma twibaze kuri BARAFINDA

TUBIVUGEHO NA BARAFINDA: Ariko iyo utekereje, ugasesengura, ukibaza icyo leta y’u Rwanda cg Komisiyo TORA KAGAME yashakaga kwerekana ijya kwemerera Barafinda nk’umukandida mu kwiyamamaza ku mwanya w’umukru w’igihugu usanga harimo urujijo. Nkeka ko hano bashatse kwerekana ko u Rwanda ari igihugu gishingiye kuri Démocratie ariko abanyarwanda ntabwo turi injiji.

Kugirango bemerere umuntu ko yiyamamariza ku mwanya wo kuyobora igihugu agomba kuba afite byibura quotient d’intelligence iri hejuru y’iyu umukandida nka Barafinda. Nibaza ko abamwemereye bafite ubwenge nkubwe. Kuko no kugirango ubone akazi kumwanya runaka ubanza gukora ibizami byo kwandika na interview wabitsinda umwanya ukawegukana iyo hatajemo ikimenyane n’ikenewabo. Biragayitse cyane kubona bamamaza ibitekerezo nkabiriya bya Barafinda nko kurwanya isuri iterwa n’inkweto bagatinyuka bakabinyuza kumatelevision.

Niba se mukwemerera Barafinda ari ukwerekana ko u Rwanda ntawundi ushoboye wasimbura Kagame, ubu se wagereranya Barafinda na Diane Rwigara? Noneho habeho ubwisanzure mu kuvuga no kugaragaza ibitekerezo kwa buri munyarwanda ngo barebe ukuntu u Rwanda rufite abanyabwenge kandi bashobora gutwara u Rwanda. Ngo u Rwanda n’urw’abanyarwanda reka da u Rwanda rwabaye urwa Kagame n’abambari be.


Zainabu Kamagaju
Kacyiru, Kigali
Rwanda