Kuki imanza z’abakoze Jenoside cyangwa z’abatavuga rumwe na Perezida Kagame zihora zisubikwa ntizicibwe ngo zive mu nzira?

Urubanza rwa Leopold Munyakazi ntirwasomwe ku nshuro ya kabiri. Ariko ibi turabimenyereye ko imanza zo mu Rwanda zaba izabo bashinja Jenoside, zaba iz’abatavuga rumwe na Perezida Kagame bahora bazisubika. Igihe cyose bagatanga impamvu zimwe ziba zatumye bazisubika.

Iyo umucamanza atagiye kuburanisha urundi rubanza rukomeye bavuga ko hari andi makuru bashaka kuri urwo rubanza. Urwa Munyakazi rwo ubucamanza buvuga ko dosiye ye ari ndende ko bitakundiye ubucamza ku rurangiza ngo rusomwe.