Kigali:Umuryango urajwe hanze kubera guterezwa umutungo cyamunara

Umuryango wa Bazirake Djumapili John wasohowe mu nzu n’ibikoresho byose yari atunze bitererwa hanze, nyuma yuko imitungo ye iterejwe cyamurana.

Itezwa ry’iyo cyamunara cyaturutse kuri miliyoni zisaga 80 umuryango wa Bazirake wategetswe kwishyura afatanyije na bagenzi be babiri bari bafatanyije sosiyete ya BADER Ltd.

Iryo deni ryagombaga kwishyurwa I&MBank, ariko barihawe n’iyahoze yitwa BCR.

Inzu yatejwe cyamunara yari yarabariwe agaciro ka miliyoni 495 n’abahanga babizobereyemo, ariko ngo yatejwe cyamunara kuri miliyoni 200.

Uwo muryango ushinja umuhesha w’inkiko kuyiteza cyamunara yagambanye n’uwayiguze.

Singa Buki Longin, inshuti ya Bazireke yavuze ko ibyakozwe bidakurikije amategeko, kuko ngo bafashe umukecuru w’imyaka 76; nyina wa Bazireke bakamuraza hanze, ndetse n’ibikoresho byose batangiye gusohora guhera saa mbiri z’amanywa kugeza saa Cyenda.

Urujijo mu byakozwe

Umuryango wa Bazirake wavuze ko amazina ari ku mutungo watejwe cyamunara atandukanye n’ari ku mpapuro urubanza ziri ku myanzuro y’urukiko.

Urukiko rwanditse Jumapili John nk’ugomba guterezwa cyamunara, naho ibyatejwe ari iby’uwitwa Bazirake Jumapili John.

Umutungo watejwe cyamunara uri mu Mudugudu wa Virunga, nyamara ku mpapuro zo guteza cya munara hariho umudugudu w’ Umutako, uherereye mu kagari ka Kibaza mu Murenge wa Kacyiru.

Ikigo gishinzwe kwandika ubutaka nacyo ngo cyatanze icyangombwa cy’umutungo cyanditseho Jumapili John, kandi icyo umuryango ufite ndetse wanatanzeho ingwate muri banki imwe mu zikorera mu Rwanda cyanditseho Bazirake Jumapili John.

Uwo muryango ukaba warasabye ko bareka Bazirake akabanza akagaruka mu Rwanda avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabaga, ariko ukabyangirwa.

Umuryango umaze guterezwa cyamunara wahise utanga ikirego mu nkiko unandikira urwego rwa polisi rushinzwe iperereza(CID) werekana akarengane wagiriwe.

Urubanza rwari ruteganyijwe tariki ya 12 Nzeri uyu mwaka, ndetse ngo hari n’izindi zizaburanwa ku mataraiki ya 20 na 21 uko kwezi ariko abateza cyamunara batigeze bihanganira.

Umwe muri bo yagize ati “Bari bazi ko imanza zihari ari izikemura ikibazo, ni ibintu bakora babigambiriye, banze gutegereza ko nyirayo agaruka.”

Uwo muryango uvuga ko abasohoye ibyo bikoresho hari bimwe mu biribwa n’ibinyobwa bajyanye.

IGIHE iracyagerageza kuvugana n’umuhesha w’inkiko wateje cyamunara iyo mitungo n’izindi mpande bireba…

 

Ibikoresho byo mu rugo nk’ibitanda n’ibindi byari byasohowe mu nzu

 

 

Ibikoresho byaterewe hanze

 

Iyi niyo nzu yatejwe cyamunara

 

 

Inzu yatejwe cyamunara iri mu Mudugudu udahuye n’uri ku mpapuro

 

Mu marembo y’inzu yatejwe cyamunara

Source: Igihe.com