Kagame yivuyemo nk’intopfu! Nawe aribaza impamvu hazabaho amatora!

Perezida Habyarimana niwe wigeze gutwarwa muri mitingi avuga amagambo amwe atazibagirana mu mitwe yabamwe twari dukuze icyo gihe.

Muribuka mwese igihe Perezida Habyarimana yita amasezerano ya Arusha IBIPAPURO cyangwa yiyita IKINANI mu Ruhungeri.

None Kagame nawe ati natanzwe! Ubwo yatangiraga intsinzi yo kwiba amatora no kuba yarahinduye itegeko nshinga yashimangiye ikintu abanyarwanda twese twari dusanzwe tuzi! NTA MATORA YIGEZE ABAHO MU RWANDA NDETSE NAZABA EJO BUNDI KAGAME YIVUGIYE KO NTA MATORA ARIMO KO IKIZAVAMO KIZWI!

Twizere ko Intore zitazongera kuvuza induru zibeshya cyangwa zikirigita ngo zifite demokarasi. Aya matora ntaho ataniye na wa mukino Rayon Sports iherutse gukina n’ikipe yo muri Tanzania mu rwego rwo kuyiha igikombe cya shampiyona yarangije gutsindira kera. Kuko kuri uyu mukino Rayon Sports yatsinda yatsindwa bagombaga kuyiha igikombe none na Kagame nti nkaho ari kwishimira intsinzi amatora ataraba.

Justin Gasarabwe
Muhima, Kigali
Rwanda