Kagame yerekanye ko igitugu kijyana no kunyereza umutungo. Kimwe ntabwo gisiga ikindi.

Birenze noneho ukwemera, ntahandi kw’isi uretse mu Rwanda, aho umukuru w’igihugu wiyita “umunyacyubahiro” atumiza inama y’abaminisitiri be idasanzwe kur’uyu munsi wa kabiri taliki ya 4 Ukuboza 207 kugirango agabire ibigo byigenga bye ubutaka bw’igihugu. Ngibyo ibyo ruharwa Kagame yakoze.

Aho kugirango atumize iyo nama yige ku bibazo by’ubukungu butameze neza cyangwa ngo bige ku kibazo cy’ubushomeri cy’ugarije abanyarwanda cyangwa ikibazo k’imisoro ihanitse cyatumye abacuruzi benshi bafunga imiryango n’ibindi, uwo ruharwa ngo ni umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yamaze amasaha abiri yose yigabira we n’umuryango we ubutaka bw’impande zose bwa Leta.

Gatare Tea Company Ltd, Rwanda Mountain Tea (RMT) Ltd and Gisakura Tea Company, izo zose zitunzwe n’umuryango wa Kagame bakaba barakoresheje amazina anyuranye kugirango bacange abanyarwanda no kuyobya imirari.


Dore bamwe mu bayobozi n’abakozi ba Rwanda Mountain Tea

Ibyayi byatunganijwe n’ibyo bigo byoherezwa muri Kenya muri Sisibo Tea Factory cyangwa muri Kipchabo Tea Factory kugirango babishyire mu mapaki babone kubigurisha mu Bwongereza na Yorkshire Tea, Tetley cyangwa PG Tips.

Muri iyo nama y’abaminisitiri Perezida Kagame yagabiye umucuruzi w’amanyanga Kagame bumwe mu ubutaka bwera kugirango yagure ubucuruzi bwe bw’icyayi. Ubwo butaka ni bumwe mu butaka bwera mu Rwanda bwari buteganyirijwe leta.

Gatare Tea Company yahawe ubutaka bwera bwa Nyankenke A, Nyankenke B, Gakomeye, Shungwe, Mutazimuza, Shariyo, Shariyo-Rwambogo, Shariyo-Matare na Rwanyamwaso buherereye muri Nahembe, Kanjongo na Macuba muri Nyamasheke.

Rwanda Mountain Tea yahawe ubutaka bwa Leta bwa Mashya IA, Mashya IB, Mashya IC, Mashya II, Rutare na Gapfunsi buherereye muri Gishwati mu gace ka Ngororero na Nyabihu.

Gisakura Tea Company yo yahawe gusa ubutaka bwa Leta bwa Ruharambuga muri Nyamasheke.

Izo njiji, abo barwayi bo mu mutwe, abo bafite ubwenge butuzuye bwasigaye inyuma n’abo Ruharwa Kagame avunguriraraho duke muzabumva barira bavuga ngo “Kagame Hitler w’Afrika” n’intwari y’ inyangamugayo. Ku bagize amahirwe yo kwiga politiki bo bazi neza ko igitugu kijyana no kunyereza umutungo. Kimwe ntabwo gisiga ikindi.

Yanditswe na Rpf Gakwerere
Ihindurwa na Ange Uwera