Kagame ntawe umurusha kwica no gushimuta ariko abandi babikorera DMI ze agasakuza

Ariko Kagame n’abamotsi be iyo basakuza ngo Rene Rutagungira afunzwe mu buryo butemewe n’amategeko akaba yaranakorewe iyica-rubozo bumva koko nta soni bafite mu gihe Rutagungira afungiye, gushimuta no kwica? nonese gufatira impunzi mu gihugu yahungiyemo ukayicyura kungufu nyuma ikaza no kwicwa (Ibyo akaba aribyo Rutagungingira yakoreye benshi) hanyuma Police ikamufata ngo yisobanure ku byaha aregwa igitangaje aha niki? Nonese umuntu nkuyu wakoranaga bya hafi n’inzego za Police ya Uganda kubera akaboko karekare ka Kagame, bagirango babicishe mu nzira isanzwe bamuhe convocation/ call out maze ahite acika?

Ese Kagame ko ntawe umurusha kwica no gushimuta ariko abandi babikorera DMI ze agasakuza, yumva:

1. Ariwe gusa ufite uruhushya (ikibali) cyo kwica no gufunga uwo ushatse?

2. Ese aho akura ubwo bubasha (Nubwo atari ikintu cyiza cyo gushimwa) abandi ntibabuhakura?

3. Ese kubwe yumvaga Rene yaba umwere nkuko Dan Munyuza na Ibingira bitwa abere ngo nuko yicaga mu nyungu ze bwite?

4. Ese Kagame gushaka kwinjira muri dosier ya Rutagungira yaba abiterwa no kutamenya ko aho imbibi z’u Rwanda zigarukira ari naho amategeko n’iterabwoba bye bigarukira?

Uganda ifungiye Rene ibyaha yakoze bisanzwe bizwi n’abantu benshi bityo azahanwa n’amategeko yaho yakoreye icyaha bamukatire umuryango we uge umusura byibura unamubone, mu gihe benshi mubo yagambaniye bakajyanwa mu Rwanda imiryango yabo itazigera yongera kubabona ukundi kuko bishwe bakimara kugezwayo. ubuse Uganda kumufata ikamutera ifuni ubundi igahakana ko itamufite nkuko Kagame abigenza byari bibananiye? ariko umva nubu kuba afunze kdi atarengana nabyo byabaye induru, Uganda s’u Rwanda bafunga umuntu ejo ukumva ngo bamurashe agerageza.kurwanya abashinzwe umutekano kandi yambaye amapingu

Benito Kayihura

http://mobile.igihe.com/…/lt-gen-tumukunde-na-gen-kandiho-b…

Image may contain: 1 person, eyeglasses, sunglasses and closeup