Kagame ngo iterambere mu Rwanda ariko abarwaza nibo bitwarira amaraso yo gutera abo barwaje

Rwanda, Singapore y’Afurika abarwaza bitwarira amaraso agomba guterwa abarwayi babo. Ibi ntaho byabaye, biteye isoni n’agahinda. Iyo Kagame yirarira ngo iterambere mu Rwanda ariko abarwaza bakaba aribo bitwarira amaraso yo gutera abo barwaje, umuntu yibaza iryo terambere ririhe?

Imiturirwa yarubatse, amahoteri yarubatse ariko habuze imbangukiragutabara yo gutwara amaraso yo kongerera abarwayi. Iryo terambere avuga ritagera ku munyarwanda wese ni terambere nyabaki? Iterambere ridakura abaturage mu bukene ni terambere nyabaki?

Muri Singapore y’Afurika harimo udushya twinshi. Ibi byanyibukije ibyigeze kubera mu Ntara y’uburasirazuba aho umubyeyi yabyajwe ku rumuri rwa gatoroshi (urumuri rw’itoroshi yo kuri telefoni ngendanwa). Icyo gihe amashanyarazi yabuze Umuganga arimo abaga umubyeyi wari kunda maze moteri itanga amashanyarazi ntiyashobora kwaka kubera nta mazutu yari irimo kandi nta na reserive ibitaro byahari bifite. Ibitaro bya leta bizima, umuganga biba ngombwa ko yifashisha urumuri rwari rumuri hafi arirwo rwa gatoroshi. Mu Rwanda Habamo udushya twinshi n’uko ibyinshi bibera muriyo Singapore y’Afurika ntitubimenya.