Kagame na Alpha Conde babaye barusahurira mu nduru mu kibazo cyo muri Libya!

Amakuru aturutse i Kigali kandi twizeye, Kagame atindiwe n’uko 2018 igera akinjiza akayabo k’amafaranga mu mufuka we igihe azaba yafashe umwanya we wo kuyobora umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’ Afurika. Abatugezaho amakuru baduhishuriye ko itangazo rya Louise Mushikiwabo ryerekeranye n’icyemezo u Rwanda rwafashe cyo kwakira impunzi zo muri Libya bwari ubutumwa buteguye bugamije gukumira inenga iryari ryo ryose ryava ku banyarwanda cyangwa ku bindi bihugu by’Afurika bitanejejwe na buriya bucuruzi bwari hagati ya Kagame na Netanyahu bwo kohereza mu Rwanda impunzi z’abanyafurika ziri mu nkambi ya Holot muri Israel. Iryo tangazo rya Louise Mushikiwabo ryari rigamije no kwerekana uburyo Kagame arimo ashakira isoko ikigo ke cyo gutwara abagenzi mu kirere RwandAir.

Abatugezaho amakuru batubwiye ko Kagame n’ikigo cye cya RwandAir bazungukira ku amafaranga umuryango w’ubumwe by’ibihugu by’i Burayi uzatanga mu gutwara ziriya munzi kuva muri Libya zijyanwa mu bihugu zaturutsemo cyangwa zijya mu bihugu bizaba byemeye kuzakira.

Ntawe utazi ko umuyobozi wa AU Alpha Conde ari inshuti ya Kagame, Kagame akaba agiye kubiriramo. Alpha Conde yamaze kwemerera Kagame ko ikigo cye cya RwandAir aricyo kizacyura impunzi za Guinea ziri muri Libya. Twamenye ko kubera iyo deal ishyushye, RwandAir yabaye ihagaritse ingendo zayo zijya Dubai. RwandAir ikaba yarumvikanye na Kenya Airways kuyitwarira abagenzi bayo bajya Dubai. Ibi byose birigukorwa mw’ibanga kuburyo nta numwe uzi amafaranga Kagame azakura muri ubu bucuruzi buri hagati yaba bakuru b’ibighugu Kagame na Conde.

Kagame yarangije kohereza umwishywa we Hatari Sekoko muri Guinea, ubu akaba ari gukorana na guverinoma ya Guinea kugirango iriya deal irangire neza. Ubu bucuruzi bwo gutwara impunzi ziva muri Libya, ikigo cya Kagame RwandAir kizakuramo akayabo kuko intebe zose zizishyurwa aho kwishyura abo itwaye. Ni ukuvuga n’ubwo izaba itwaye impunzi 20 bazishyurwa imyanya yose yo mu ndege. Mu Rwanda ntanumwe wemerewe kugira icyo avuga kuri ubu bucuruzi, uwatinyuka akagira icyo abivugaho azisanga muri prison cyangwa bamwice.

Donat Muramira
South Bend, Indiana