Kagame ati ntabwo nzicarana n’ibyo bigarasha bivugira interahamwe ngo kugira ngo tuvuge rumwe

Kagame ni intagondwa ntabwo ava kw’izima kandi aziko ari mu kuri ijana ku jana. Kagame ni umurwanyi bimuri mu maraso ati “nzabategerereza aho ngomba kubategereza mbamene”. Ayo ni amagambo y’umugome, umunyamujinya, umunyagitugu. Mbese u Rwanda rwabaye akarima ke ni nkaho yavuze “wibeshye uvuge ibyo ntashaka urambona”.

Abashaka inzira y’amahoro yabiyamiye kure anababuza kwinjira mu gihugu. Agerekaho ko hari umurongo ntarengwa. Namwe mwiyumvire ibyo yivugiye “Izo nterahamwe bagombe kuba barumvise barabavugiye bagashyugumbwa, n’ibyo bigarasha bindi bikorana bakumva ko icyaha cyahindutse politiki…… Inzira y’ibiganiro iri kure nk’ukwezi.