Kagame aribeshya niba yibwira ko gufunga Lt. Col. Rugigana aribwo buryo afite bwo kubabaza mukuru we Gen Kayumba.

Ibyo Kagame arimo gukorera murumuna wa Gen Kayumba, Lt. Col. Rugigana, binyubutsa ibintu nigeze kubona aho umugabo n’umugore barwanye noneho umugore abonye ko atari bushobore kunesha umugabo we maze arasohoka aho umugabo we yari yaparitse Mercedes Benz arayadukira atangira kuyimena ibirahuri. None se hari umunyarwanda uyobowe ko Kagame ari kimwe n’uyu mugore aho yabonye abuze Gen Kayumba agahita yadukira murumuna we Lt. Col Rugigana?

Icyo Kagame n’agatsiko twabibutsa nuko abanyarwanda tutari ibicucu. Batekinika batatekinika twese tuzi impamvu Lt. Col Rugigana afunzwe none bageze aho kumwica urubozo kuburyo byamuviriyemo kutumva. Bamufungiye ahantu hatazwi aho kumufungira muri gereza isanzwe y’abasirikari ariko ntagohora gahanze kuko niyo Kagame atazabazwa amabi yakorewe abanyarwanda, abo azasiga nibo bazabibazwa kereka nasubiza ubwenge ku gihe agahinduka maze agasaba abanyarwanda yahemukiye imbabazi. Tega amatwi uko Ijwi ry’Amerika bavuze igaruka mu nkiko rya Lt. Col Rugigana: