Kagame akomeje kwihisha inyuma ya Rwanda Revenue Authority mu gutoteza umuryango wa Rwigara no kubambura imitungo yabo

Rwanda Revenue Authority uyu munsi taliki ya 13/03/2018 yaje ku ruganda rwa Nyakwigendera Rwigara Assinapol. Premier Tobacco Company iri i Gikondo muri Industrial Parc. Bari bamaze iminsi bahaza babara ama stocks banahafotora.

Uyu munsi baje bamena ingufuri zose zo mukigo! Babwira abazamu ba PTC ngo batahe ntacyo bakihakora nta ni mpamvu bafite zo kuhaguma ko ngo ababo ba Intersec bahagije! Banababwira ko nibanga kuhava bafite aho babajyana kungufu.

Leta ntiyakagombye gusohora abasecurite b’icyo kigo banyiracyo basizeho igihe Revenue yahagarikaga uruganda muri July 2017 iruziza umusoro wa Miliyari 6 za Rwf. Nta nyandiko cyangwa icyemezo cy’urukiko icyaricyo cyose bagaragaje kugira ngo bigarurire urwo ruganda cyangwa se ngo birukane abo bahacunga.

Ubwo rero biragaragara ko bagiye kuhasarura. Ibirimo byose, byaba ibikoresho, ibyuma, machines, etc bahite babyiba. Ibi ni nabyo babakoze basenya iriya hoteli yabo yo mu Kiyovu muri 2015 Ku manywa barasenyaga nijoro bagasahura!

Uyu musoro PTC yawutanzemo ikirego. Ubu iyi dossier iri mu rukiko kuko PTC itemeranywaho na RRA ayo mafaranga babaca. Uko bigaragara ariko RRA nta gahunda ifite yo gutegereza iby’ubutabera! Cyane cyane ko ikirego cyihuse PTC yari yaratanze isaba ko basubizwa ibikoresho bakanafungurirwa konti za banki kugirango bakore umucamanza yagitesheje agaciro ejo bundi taliki ya 8 Weruwe 2018. Nta wuburana n’umuhamba pe!

Tubibutse ko uru ruganda PTC rukora kuva muri 1980 ari urw’Umunyemali Rwigara Assinapol wishwe na Leta y’uRwanda muri 2015. Bagakurikizaho kubasenyera Hoteli y’inyenyeri 4 yari mu Kiyovu bigakurikirwa no gufungwa k’umufasha wa Rwigara ariwe Adeline Rwigara nabakobwa be Anne Rwigara waje kurekurwa akaba ari nawe uyobora uru ruganda na Diane Rwigara wari warashatse kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika muri 2017.