Kagame akomeje gahunda ze zo guhungabanya ibihgu by’abaturanyi – Akomeje umugambi we wo guteza Jenoside i Burundi

Abarundi bamenye ko umugambi mubisha wa PKagame wo guteza Jenoside mu Burundi utahagaze. Mwumve namwe Paul Kagame aho kwita ku banyarwanda bari mu kaga arimo aratekereza uburyo azica abaturanyi b’abarundi. Ibi byo si akaga koko? Ngo Abarundi bari bazi ko yahagaritse umugambi wo guteza Jenoside mu Burundi. Ninde wababwiye ko Paul Kagame ajya ava kw’izima? Ntawe umurusha ubugome, nta mbabazi agira. Niba yiyemeje ikintu aragikora.

Abarundi murarye rero muri menge. Kagame nta mbabazi, Kagame ntajya ava kw’izima. Ariko icyo nababwira n’uko ibuye ryabonetse ntiriba rikishe isuka. Ubwo mwatahuye imigambi ye namwe ni muhaguruke mu murwanye. Ubukana bw’imboga ntibwotsa imbehe. Nawe ntiyorohewe n’ibibazo uruhuri biri imbere mu Rwanda uretse ko kuri Kagame gupfa kw’abantu ntacyo bimubwiye. Bwana Sindimwo yigeze kuvuga ko “uwo wese azotera u Burundi, ko ico gihuhgu citeguye ngo kizokwivuna kandi ngo ubushobozi kirabufise”.