Kagame akomeje gahunda ye yo kwikiza abo adashaka niyo mpamvu yanze gusinya amasezerano yo gukumira ubwicanyi n’abantu babura

Ikinamico ryo kwikiza abo FPR idashaka. Ibi birashimangirwa n’uburyo Leta y’u Rwanda yanze gusinya amasezerano akumira ibura ry’abantu. Iyo Kagame aza gusinya ariya masezerano ntiyari kubasha gukomeza umugambi we wo kwikiza abo adashaka cyangwa abamuvuguruza.

Reba ibyabaye muri Nyaruguru no mu Bugarama. Polisi ishinzwe umutekano iti ni abantu bari bafitanye amakimbirane ngo nibo barasanye. Ubwo se ibyo ninde wabyemera? Ko abanyarwanda bahora bagirana amakimbirane hari umunsi n’umwe higezwe hakoreshwa amasasu?

Ibi byose n’ingaruka ya rya tegeko baherutse gutora ryemerera abanyarwanda gutunga imbunda. Paul Kagame yemeye iryo tegeko kubera umugambi afite wo kwikiza abo adashaka kugirango bavuge ko bahitanywe n’abagizi ba nabi cyangwa ko bari bafitanye amakimbirane.