JMV Ndagijimana: “Uwavuga ko Kagame/FPR yafatanyije (complice) n’Interahamwe gukora jenoside y’abatutsi yaba yibeshye?”

Mu gitabo cye “U.S Made”, Jean-Pierre Mugabe asobanura ukuntu mbere ya jenoside, Kagame yohereje abasilikare benshi b’inkotanyi mu mpande zose z’u Rwanda, kugira ngo bacengere mu Interahamwe. Prezida HABYARIMANA amaze kwicwa, izo nkotanyi zafatanyije n’Interahamwe gutsemba Abatutsi. Ndetse ngo abo “batekinisiye” bakoranaga umwete udasanzwe kugira ngo bagaragaze ko ari interahamwe nyazo. Mugabe yatanze n’amazina ya ba ofisiye bayoboraga icyo gikundi cy’inkotanyi cyagize uruhare muri jenoside y’abatutsi.

Bamwe mu bavuye muri ubwo bwicanyi basubiye muri CND aho bagenzi babo bari bakambitse. Kagame abimenye yahise atanga itegeko ryo kubica bakubitwa agafuni kugira ngo batazamena ibanga.

TWIBAZE :
Duhereye kuri ubwo buhamya bwa Jean-Pierre Mugabe bwanemejwe n’abandi bahoze ari abayibozi muri FPR, uwavuga ko Kagame/FPR yafatanyije (complice) n’Interahamwe gukora jenoside y’abatutsi yaba yibeshye?