Jeannette Nyiramongi Kagame mu mugambi wo gusibanganya Amateka ye akoresheje Rushyashya.


Ku iPhoto, Jeannette Nyiramongi kwa Ministre Nzirorera

Ndashaka kugira icyo mvuga kunyandiko y’ Ikinyamakuru cya Leta ya Kigali, Rushyashya.

1. Ntabwo Waba uzi Amateka ya Jeannette Kagame Nyiramongi, maze ngo urege undi Ubusambanyi.

Kuwa 08/10/2017 Ikinyamakuru cya Leta ya Kigali cyavuzeko madame wa Rwigara yari afite abagabo benshi kandi b’ Abahutu bo muri Leta ya Habyarimana. Nkuko abagize icyo bavuga kuri iyo nyandiko benshi babihurijeho, bibazaga niba aricyo Leta ya Kagame imufungiye. Kimwe mubirego, Leta ya Kagame iregamo Madame Adeline Rwigara, harimo no kuba ngo abiba amacakubiri. Dutegereje kumenya niba ubushinjacyaha buzamurega ivangura mugihe bivugira ko we yari afite abagabo no mubwoko bw’ abatutsi ndetse n’ abahutu! Tutirengagije kandi ko Adeline ari umuturage usanzwe, udahembwa na Leta, imyitwarire ye ireba we n’ umuryango we. Leta ntaruhare urwo arirwo rwose ikwiriye kubigiramo. Ariko aha turavuga Leta z’ ahandi zisobanukiwe n’ inshingano za Leta. Ubundi se ni hehe handi Leta zigira ibinyamakuru bya Propganda! Hasanzwe habaho bibogamiye kuri Leta ariko Propaganda? Ni ikimenyetso cya Leta itiyizeye.

2. Uburaya bwa Jeannette ntibwakagombye gutuma hari ikinyamakuru cya Leta gitunga agatoki abasambanyi!

Kuva Jeannette akiri umukobwa, kugeza ubwo ashakanye na Kagame, ndetse n’ aho Kagame abereye Prezida, irari ry’ ubusambanyi no gukunda abagabo bya Jeannette biri mubiranga uyu muryango.

Akarusho muburaya bwa Jeannette ni aho yambuye nyina Concesa umugabo. Aha ni igihe bari bakiri mu gihugu cy’ UBurundi, ubwo Concesa nyina wa Jeannette yacaga inyuma Murefu, akajya asambana n’ Umucuruzi uzwi kwizina rya Mironko, hanyuma Jeannette aza kubohoza Mironko, nyina areba mukirere. Ubwo Murefu yirukanywe i Bujumbura, aho yazize gukorera Habyarimana ubutasi, Consesa yasigaye I Burundi. Aha naho Nyiramongi na Kagame bari bakwiye kuhavana isomo, Kuko iyo Bagaza aba umutindi nk’ uyu muryango ntabwo Concesa aba yarasigaye I burundi yishyira akizana.

3. Concessa na Jeannette i Kigali bakomeje uburaya.

Ubwo Concesa na Jeannette bavaga I Bujumbura, Concessa yafashwe na Matayo Ngirumpatse naho Jeanette afatwa na Major Neretse amwakuranwa na Major Nzungize n’ umucuruzi witwa Husi, mukuru wa Kajuga Robert wari umukuru w’ Interahamwe. Iyo Leta ya Kagame irega abantu gukorana n’ ingoma ya Habyarimana, buriya iba yaribagiwe umubano wa Jeannette na famille yo kwaba Kajuga? Cyangwa ni byabindi ngo ” kirya abandi bajya kukirya kikishaririza”

Umuryango wa Murefu wakomeje gutungwa n’uburaya bwumugore nubwa abakobwa be Jeanette namurumuna we wanahakuye uburwayi bwa sida. Jeannette we by’ umwihariko muburaya bwe akaba yarabyaranyemo umwana na Nzirorera wahoze ari ministre kwa Habyarimana, uwo mwana ariko akaba yarahejejwe ishyanga mugihugu cy’ I burayi kuko Kagame yakomeje guhiga ko azamwica akaba ariyo mpamvu atajya agaragara mubandi bana.

4. Jeannette yakomeje guca inyuma Umugabo we Kagame na nyuma yaho Kagame abereye Perezida.

Baca umugani mu kinyarwanda ngo “ingeso ntirara bushyitsi”. Na nyuma yaho Jeannette abereye First Lady, cyangwa se umubyeyi wa mbere w’ urwanda, irari rye ry’ ubusambanyi ryamunaniye gukumira, kuburyo nubu hari bamwe bibajije ko biterwa no kuzerera k’ umugabo we. Ariko ababibona batyo akaba ari abatazi amateka ya Jeannette no kwa Murefu n’ uburaya n’ Uyu munsi bwokamye uyu muryango.

Ese birakwiriye ko igihugu gifite uwitwa umubyeyi wa mbere (First Lady) witwara atya, itagazamakuru ryacyo ryatunga agatoki uwo ariwe wese, rimurega uburaya! Nubwo twakwirengagiza ibyo kuba uwo baharabikaari umuturage usanzwe, cyangwa ukuri kwabyo?

Iyi nyandiko nayoherereje ikinyamakuru Rushyashya ariko kugeza iyi Saha ntikirayitangaza. Nkaba nshimiye ibinyamakuru bizashobora kuyitangaza.

Mahoro Clarisse