JEAN PAUL IGIHE N’ IKI 1/12/18: ABASIRIKARE N’ ABAPOLISI BAKURU BAZAMUWE MUNTERA

Banyarwanda Banyarwandakazi, Bakunzi ba Radio Itahuka ndetse abakunzi b’ Igihe n’ iki by’ umwihariko, ninjye JP usanzwe ubategurira iki kiganiro. Nongeye kubasuhuza kandi mbaha ikaze mukiganiro cy’ uyu munsi kuwa 12/1/18. Uyu munsi mwabyutse mutunguwa n’ amakuru y’ izamurwa muntera ry’ abasirikare n’ Abapolisi muntera kurwego rwa Ofisiye.

Simwe gusa mwatunguwe niri zamurwa kuko n’ abapolisi ndetse n’ abasirikare bazamuwe mu ntera bivugiye ko byabatunguye, Muri iki kiganiro turazakurebera hamwe Politiki yihishe inyuma y’ iri zamurwa mungabo. Ese hari isano byaba bifitanye n’ umwuka mubi uri hagati y’ u Rwanda n’ Ubugande? Mu isesengura mubya Gisirikare turaa kuba turi kumwe na Major Rutayomba Theogene Cessation Clause muri Uganda.

Ubugande bwavuze bushize amanga ko butazubahiriza icyemezzo cyo gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda. Kuki Mushikiwabo yitanguranwa avuga kumfu z’Abanyarwanda zimaze iminsi zibera mumahanga. Polisi iti Laboratoire nshya izifashisha gufata abanyabyaha no kunganira Ubutabera.Ese icyabuze ni ibikoresho cyangwa ni Ubushake ? Ibi byose n’ Ibindi muri iki kiganiro, aho turikumwe na Ntamushobora Epimaque,Ali, na Maj Theogene Rutayomba. J

Source: Itahuka