Izi miliyoni 160 Kagame na FPR baguze za panda gari zo guca abazunguzayi bagobye kuba barayakoresheje mu kubafasha kuva ku mihanda!

Nyarugenge: Imirenge 10 yahawe imodoka zizanifashishwa mu guca abazunguzayi. Imirenge 10 igize Akarere ka Nyarugenge yashyikirijwe imodoka zizajya ziyifasha mu bikorwa bijyanye n’umutekano n’isuku zifite agaciro k’amafaranga miliyoni 160.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2017, ni bwo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwashyikirije ku mugaragaro izo modoka 10 zaguzwe mu musanzu wakusanyijwe n’abaturage batuye mu mirenge yose ikagize.

Ubuyobozi bw’aka karere bwatangaje ko izi modoka zizajya zifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo ibyo kugenzura umutekano no kurwanya ubucuruzi bw’akajagari.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yemeza ko izi modoka zije kunganira mu bikorwa by’umutekano no kurwanya abazunguzayi bakigaragara mu bice bitandukanye by’aka karere.

Yagize ati “ Umwihariko w’izi modoka ni uko zaguzwe n’abaturage kuko ubusanzwe twazikodeshaga ku buryo rero icyo bije kudufasha ari ugukora amasaha 24/24, zizenguruka ahantu hose mu midugudu n’utugari twose harebwa ibijyanye n’umutekano n’isuku, ahantu hose tuba duhanganye n’abazunguzayi badashaka kuva mu muhanda kandi twarabubakiye amasoko.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Rutubuka Emmanuel, nawe yemeza ko izi modoka zizabafasha cyane gukemura ibibazo bitandukanye birimo n’ibijyanye n’umutekano bahuraga nabyo bitewe n’imiterere y’umurenge wabo.

Yagize ati “ Nibyo koko tumaze kwakira imodoka yo kurinda umutekano kandi byadushimishije cyane kuko hari byinshi ije gukemura kubera ko Umurenge wa Kigali ni munini kandi mugari ndetse ukaba udafite imiterere myiza.”

Yongeyeho ko kuba babonye imodoka bigiye kubafasha guhuza inzego kugira ngo haboneke umutekano usesuye, ku buryo nta rwego ruzajya rukenera ubutabazi ngo rububure cyane ko ubusanzwe iyo bakeneraga imodoka bakoreshaga iyo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima cyangwa se iz’ingabo.

Buri modoka muri izi zatanzwe ifite agaciro ka miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda.

Imodoka 10 z’umutekano n’isuku zashyikirijwe imirenge yo mu Karere ka Nyarugenge

Abayobozi b’imirenge bashyikirijwe imodoka zizabafasha gucunga umutekano n’isuku

Huss Monique uyobora Umurenge wa Nyakabanda amaze guhabwa imodoka yagenewe umurenge we

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal ashyikiriza urufunguzo rw’imodoka gitifu w’Umurenge wa Kimisagara, Ruzima Serge

Meya w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba avuga ko izi modoka zizafasha mu gucunga umutekano no mu bikorwa byo guca abazunguzayi

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye igikorwa cyo gutanga izi modoka

Source: Igihe.com