Iyi si RUSWA ni UBUJURA! –> Ngoma: Umutungo waguzwe miliyoni 29 hari uwatanze 40 ngo cheque ntizemewe

*Muri cyamunara abahesha b’inkiko baravugwaho kuba ba komisiyoneri,
*Muri ibi byabereye i Ngoma abaturage ntibanyuzwe n’uko amafaranga yabariwe mu ruhame,
*Hari abavuga ko abahesha b’inkiko barya ruswa muri cyamunara.

Guteza cyamunara si ijambo rishya mu matwi y’abaturage, bashyira mu majwi abahesha b’inkiko kuba batesha agaciro imitungo iba igiye gutezwa ikagurishwa ku giciro gito cyane ndetse akenshi ikagurwa n’inshuti magara zabo cyangwa umuhesha w’inkiko wayiteje cyamunara.

Abanyamategeko twaganiriye kuri iki kibazo bameza ko urebye neza wasanga ikiba kihishe inyuma ari ruswa bakaba bagira inama nyir’umutungo watejwe cyamunara kutazajya yemera mu gihe atanyuzwe n’uko umutungo we ugurishijwe ahubwo ngo ajye ahita ajyana ikirego mu rukiko rumurenganure.

Umuseke wageze mu kagari ka Karenge mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma, umuhesha w’inkiko ateza cyamunara umutungo w’uwitwa Bizimungu Thierry ariko habamo ikibazo kutanyurwa na nyiri mitungo avuga ko agaciro kayo kapfobejwe kandi harimo n’amananiza.

Uwatangaga amafaranga menshi yatanze miliyoni 40 n’ibihumbi 50 ariko ntiyemererwa gutwara uwo mutungo kuko ngo adafite cheque y’amafaranga mu mufuka.

Aha icyamunara kigiye gutangira yahise yanga ko bishyura hakoreshejwe cheque kandi atari yarigeze abishyira no mu itangazo ngo ryari ryaramanitswe.

Ibi byahise bituma uwari waje yitwaje ibikapu byuzuyemo milioni 29 ari we wegukana uwo mutungo uwari watanze menshi ntiyaba akiwubonye.

Amafaranga akavagari imbere ya rubanda muri cyamunara
Amafaranga akavagari imbere ya rubanda muri cyamunara

Bizimungu Thierry nyiri uyu mutungo, yahise yamagana iki kemezo avuga ko kibogamiye ku wo yise ko ari inshuti y’umuhesha w’inkiko.

Ati ”Nzi neza ko igiciro bayigurishije kidakwiranye n’inzu yonyine irimo, ntabwo iyakwiye. Yaje yabyiteguye jye numvaga iri bugere nko muri milioni 80 none reba yanze cheque.”

Tuyishime Claude wari watanze amafaranga mesnhi ariko ntahabwe agaciro ngo kuko ari cheque, yavuze ko ipiganwa nk’iri ritabaho ngo kuko si ubwa mbere apiganwe.

Umuhesha w’inkiko wateje cyamunara iyi mitungo ntiyemeye kugira icyo avuga mu itangazamakuru, ariko abaturage bari aho Cyamunara yabereye ntibyabanyuze.

Me Mwizerwa Marie Grace, umunyamategeko hano mu Rwanda wunganira abantu mu nkiko, aremeza ko urebye neza wasanga ikiba kihishe inyuma y’ibibera muri cyamunara ari ruswa akagira inama nyir’umutungo waterejwe imitungo kutazajya yemera ko umutungo we ugurishwa ku giciro gito ahubwo ngo ajye ajyana ikirego mu rukiko rumurenganure.

Ati ”Byagaragaye ko umuhesha w’inkiko aba afite undi ku ruhande uteganyijwe kandi atanga amafaranga make, urumva rero hari ibanga baba bafitanye rishingiye ku cyaha cya Ruswa. Nabagira inama kuzajya batambamira iyo cyamunara mu gihe batanyuzwe n’igiciro kuko amategeko abaha uburenganzira.”

Ubusanzwe Cyamunara ibera mu ruhame ariko ntibimenyerewe ko amafaranga azanwa mu gikapu akabarirwa mu ruhame uwazanye cheque akimwa agaciro.

Sheki ntiyemewe kereka gusa cash

Aha bazanye amafaranga bayapakira bose bareba 

Elia BYUKUSENGE 
UMUSEKE.RW/I Burasirazuba