Ishimutwa rya Rene Rutagungira rikomeje kuvugisha bamwe ariko abenshi baremeza ko ari leta ya Kagame yamushimuse

Hari umukunzi wa Rugali utugejejeho ibyo azi kuri Rene Rutagungira washimutiwe Uganda n’abantu bataramenyekana kugeza ubu. Dore uko uwo mukunzi wa Rugali yabyanditse hasi. Nanjye ndemeranya n’uyu mukunzi wa Rugali cyane cyane iyo urebye ukuntu ibinyamakuru bya DMI nka Rurashya nako Rushyashya bakajije umurego bavuza induru. Njye mpora mbwira abantu ngo Rushyashya niyandika ikubwira kureba iburyo wowe ujye ureba ibumoso.

Dore ibyo uwo mukunzi wa Rugali yatwandikiye:

“Nagira ga ngo ngusobanulire ko aho Rene Rutagungira yavukiye atari i Burundi ahubwo avuka i Gahanga hakurya ya KICUKIRO ariho n ababyeyi be baguye, aracyafite barumuna be bavukana babili.Yize i Rwamagana muli economique arahava ajya kwiga muli Lycee de Kigali.

Ibyabaye rero ntabwo Leta y U Bugande yabigizemo uruhari ahubwo uko tubibona ni uko igihe cyari kigeze ngo Leta Y u Rwanda imwirenze kuko bilindako yashyira  hanze byinshi bibi bakoranye.Ubugande bwari buzi neza ko ahari mu kazi”

Francis Kayiranga